Kigali: Polisi yafatiye mu cyuho abantu 10 bakekwaho kunywa urumogi
Hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa 05 Ugushyingo 2018, Polisi y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge abantu 10 bafatanwa urumogi.
Abafashwe ni Munezero Michel w’imyaka 31y’amavuko, yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, yafashwe amaze kunywa udupfunyika 2 tw’urumogi asigaranye 3.
Twagirinshuti Yazidi yafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera, uyu we yafatanywe udupfunyika 34 twa mugo (Heroine).
Abandi umunani 8 bafatiwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, aho Polisi yabaguye gitumo bihishe barimo kunywa urumogi, yanabasanganye udupfunyika 20 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko abaturage bari bafite amakuru yizewe y’ahantu bariya basore banywera bakanacururiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Abaturage bari bafite amakuru yizewe y’ahantu bariya bafashwe bakunda guhurira bakanywa bakanacuruza urumogi, barabitubwiye duhita dutegura igikorwa cyo gufata bariya banyabyaha.”
CIP Kayigi yakomeje aburira abagifite umuco mubi wo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko abaturage bamaze kumva neza ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Yagize ati: “Kuri ubu abaturage bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge haba ku buzima bw’ubikoresha ndetse no ku mutekano w’Igihugu. Ubu abaturage nibo barimo gufata iya mbere bakatwereka abantu bazwiho gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge.”
CIP Kayigi yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kurwanya no gufata abakoresha bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge, yanavuze ko ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha buzahoraho kandi bwatangiye gutanga umusaruro ufatika.
Abafashwe bose uko ari icumi (10) Polisi yabashyikirije urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com