Kigali: Imodoka irahiye irakongoka, Imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi ihageze ntacyo ikiramira (Amafoto)
Inkongi y’umuriro yadukiriye imodoka ifite Pulaki RAA 431 I irashya, irakongoka ku buryo imodoka kabuhariwe mu kuzimya inkongi z’imiriro ya Polisi ihageze ntacyo ikiramira. Iyi mpanuka ibaye ahagana ku i saa kumi zishyira sa kumi n’imwe z’uyu mugoroba wa tariki 8 Ugushyingo 2018.
Ahabereye iyi mpanuka ni ahitwa mu Mudugudu w’Umutekano akagari ka Rwampara umurenge wa kigarama. Nyiri imodoka yitwa sebyenda alexis, imodoka ni iyo mu bwoko bwa Toyota, Purake RAA431i.
Muri iyi modoka hahiriyemo, Telefone, ibyangombwa by’akazi n’imfunguzi z’akazi. Imodoka kabuhariwe ya Polisi mu kuzimya inkongi z’imiriro yahageze imodoka yakongotse. Imbaga y’abantu yari yahuruye ku buryo n’imodoka kubona inzira zicamo byari bigoye. Aho impanuka yabereye abahazi neza bahita kuri zabuzehw caffe du Rwampara.
Sixbert Murenzi / intyoza.com