Rwamagana: Litiro 400 z’inzoga zitemewe zamenewe mu ruhame rwa benshi basobanurirwa ububi bwazo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana yameneye mu ruhame litiro 400 z’inzoga z’inkorano zitemewe zizwi ku izina ry’ivubi zafatiwe mu murenge wa Gishari mu kagari ka Ruhimbi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ni mu gikorwa cyo kurwanya inzoga zitemewe no gufata abazikora cyakozwe na Polisi yo mu karere ka Rwamagana kuri uyu wa mbere Tariki ya 5 Ugushyingo 2018 aho abaturage batanze amakuru ko hari bagenzi babo bazikora ndetse bakanazicuruza mu tubari.
Abafashwe ni Manirareba Solange w’imyaka 34 y’amavuko bivugwa ko asanzwe akora bene izo nzoga akaziranguza, hafashwe kandi na Nsabimana claudien ndetse na Kwizera Chartine bombi bafatanywe litiro 20 buri umwe bavuga ko baziranguye kwa Manirareba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP)Theobald Kanamugire yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku baturage batanze amakuru bavuga ko ziteza umutekano muke.
Yagize ati “Abaturanyi ba Manirarera solange baduhaye amakuru ko akora akanacuruza inzoga z’inkorano ku buryo ngo iyo abantu bazinyoye bateza umutekano muke, tugeze iwe turanazihasanga ndetse dufata n’abandi babiri bari bamaze kumuranguraho ijerekani 2.”
CIP kanamugire yasabye abaturage bagifite umuco mubi wo gukora no gucuruza inzoga zitemewe n’amategeko kubireka kuko amayeri yose bakoresha yamenyekanye kandi ko ku bufatanye n’abaturage ntawe uzakomeza guzikora ngo abure gufatwa.
Yagize ati:Amahirwe ahari ni uko abaturage ubwabo bamaze kubona ko izi nzoga atari nziza zihungabanya umutekano, ubu nibo baduha amakuru y’ahantu ziri n’amayeri yose abazikora bakoresha mu kuzihisha.”
Yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe, abasaba gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira Igihugu bakumira ibyaha.
Inzoga zitemewe zafashwe zamenewe mu ruhame, abazifatanywe bashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Gishari ngo bacibwe amande ari hagati y’amafaranga ibihumbi 50 by’amanyarwanda n’ibihumbi 500 agenwa bitewe n’ingano y’inzoga buri umwe yafatanwe.
intyoza.com