Muhanga: Ubushinjacyaha bwakanguriye abanyeshuri bagiye mu biruhuko gukumira no kurwanya ibyaha
Abanyeshuri basaga 600 bo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu mujyi wa Muhanga bagiye mu biruhuko, kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2018 bahuriye n’urwego rw’ubushinjacyaha kuri Sitade ya Muhanga, bubakangurira kuzagendera kure ibyaha birimo; ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, kwirinda inda zitateganijwe, kuzarangwa n’imyitwarire iboneye n’ibindi.
Umumararungu Marie Rose, ukuriye urwego rw’ubushinjacyaha bwisumbuye bwa Muhanga ubwo yaganiraga n’aba banyeshuri bagiye mu biruhuko, yabasabye kuba maso birinda icyo aricyo cyose cyabagusha mu cyaha. Yabasabye kugendera kure ibyaha birimo; Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, icuruzwa ry’abantu, gutwara inda zitateganijwe, ihohotera rishingiye ku gitsina mu buryo bwose, n’ibindi byaha bishobora kubangiriza ubuzima cyangwa bikabagonganisha n’amategeko.
Aba banyeshuri, basabwe kuba abambere mu gukangurira urubyiruko n’abandi basanze iwabo kugendera mu murongo nk’uwo bahawe. Basabwe kandi kuba ku isonga mu gutangira amakuru ku gihe mu gihe hari icyo babonye cyangwa se ku muntu wese bakekaho gukora ibyaha no kucyo aricyo cyose bumvise cyahungabanya umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye.
Umumararungu, yabwiye aba banyeshuri ko badakwiye kuzigera batega amatwi uwo ariwe wese ubabwira ko hari aho yabashakira akazi hanze y’igihugu, amashuri n’ibindi ngo kuko ubu ari bumwe mu buryo urubyiruko n’abandi batwarwamo bakangirizwa ubuzima.
Basobanuriwe kandi ko nta cyiza ndetse n’inyungu biba mu gukoresha ibiyobyabwenge uretse kuyobya ubwenge bw’uwabikoresheje, agakora ibyaha bitandukanye birimo ihohotera ritandukanye, gufata ku ngufu no gusambanya abana, urugomo n’ibindi bishyira ubuzima bw’uwabikoresheje mu kaga.
Abanyeshuri banyuzwe n’ibiganiro bahawe ndetse bishimira ko mbere y’uko bagiye mu biruhuko bahawe impamba y’uko bazitwara hagamijwe kubungabunga ubuzima bwabo ndetse no kubereka uruhare bafite mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Emila Mukabagilisa, umwe muri aba banyeshuri yanyuzwe n’ibi biganiro ndetse agaragara cyane nk’ufite inyota yo kumenya kuko yabajije kenshi ibyo yibazaga. Ibiganiro bihumuje, yabwiye intyoza.com ati” Ibi biganiro biranyubatse cyane, twigishijwe kwirinda abadushuka mu buryo bwose, kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe no kugira uruhare mu kwigisha abo tugiye gusanga. Tuzafatanya twese gukumira no kurwanya ibyaha ndetse tubakangurire gutanga amakuru ku gihe hagamijwe gufatanya n’inzego zose gukumira no kurwanya ibyaha.”
Akomeza ati” Biri amahire kuko bamwe muri twe dusanzwe dufite amatsinda (Clubs) atandukanye yo kurwanya ibyaha, tuzahuza ibitekerezo dufatanye n’abo dusanze mu kwirinda ibyaha bitandukanye kandi dufashe inzego tuzitungira agatoki aho dukeka cyangwa se twumvise hari gutegurirwa cyangwa hashobora gukorerwa ibinyuranije n’amategeko. Dukwiye gufatanya twese gukumira ibyatuma twerekeza ahantu habi.”
Uretse abanyeshuri bari bitabiriye ibi biganiro, hari na bamwe mu barezi babo ndetse na Polisi yafatanije n’ubushinjacyaha guhugura aba banyeshuri uko bakwiye kwitwara mu gihe bagiye mu biruhuko. Abanyeshuri n’ubugenzacyaha bumvikanye ko ibiganiro nk’ibi bizajya bikorwa buri gihembwe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com