Abayobozi muri Polisi basuye ndetse bihanganisha abakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda
Kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2018, wari umunsi wa Kane w’icyumweru cyahariwe gukumira impanuka zo mu muhanda, waranzwe no gusura abarwayi bakomerekeye mu mpanuka zo mu muhanda barwariye mu bitaro bitandukanye, abayobozi batandukanye muri Polisi y’u Rwanda bihanganishije abahuye n’impanuka ndetse banagenera ubufasha abarwayi batishoboye buzabafasha kwishyura ibitaro.
Ni igikorwa cyabereye mu gihugu hose aho mu mujyi wa Kigali hasuwe abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali (CHUK), mu bitaro bya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, abarwariye mu bitaro bya Kabgayi mu Ntara y’Amajyepho, ibitaro bikuru bya Ruhengeri mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’abarwayi barwariye mu bitaro bya Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuyobozi w’ibitaro bya CHUK Dr Theobald Hategekimana yavuze ko mu nkomere zizanwa mu bitaro bya CHUK 70% baba bakoze impanuka zo mu muhanda.
Dr Hategekimana yashimiye Polisi y’u Rwanda mu buryo bubiri, aho yagaragaje ko kuva hashyirwaho gahunda yo gushyira utugabanya muvuduko mu mamodoka(Speed Governor) byagabanyije impanuka.
Yanashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda kuba baragize igitekerezo cyo gusura abarwayi bakoze impanuka bakabihanganisha ndetse bakanafasha abadafite ubushobozi kwishyura ibitaro.
Yagize ati: Yego impanuka ziracyariho, ariko ntawabura gushimira Polisi ku gikorwa yakoze cyo gushyira utugabanya muvuduko mu mamodoka atwara abagenzi mu buryo bwa rusange.Ziriya modoka zatezaga impanuka nyinshi, ikindi n’iki gikorwa bakoze cyo gusura abarwayi, bakabihanganisha, abatishoboye bagafashwa kwishyura ibitaro.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko igikorwa cyo gusura abarwayi bakoze impanuka biri muri gahunda ya Polisi mu bikorwa byayo byo mu cyumweru cyahariwe kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda.
Yagize ati “Twari tugamije kwereka abarwayi n’imiryango yabo ko n’ubwo bagize ibyago batari bonyine. Ariko cyane cyane twagira ngo tubagezeho ubutumwa bwo kubasaba kwirinda impanuka mu gihe bazaba bakize ndetse n’abatarakora impanuka barusheho kwirinda.”
CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda n’abayobozi b’amakoperative atwara abagenzi baherutse gukorana inama hagamijwe gufata ingamba zo kurwanya no gukumira impanuka zo mihanda.
Yavuze ko byagaragaye ko impanuka nyinshi zisigaye zigaragara mu bamotari, hafashwe ingamba z’uko buri muntu wese ugiye mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri moto agomba kugira ishyirahamwe abarizwamo. Hanemejwe ko hagiye kujya hakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo umumotari ukoze impanuka ajye abasha kumenyekana.
Hategekimana Jean Nepo ni umwe mu barwayi barwariye mu bitaro bya CHUK avuga ko agiye kuhamara amezi 3,yakoze impanuka ya moto.Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabasuye ikabihanganisha.
Yagize ati “Mfite umugore n’abana 2, ninjye wajyaga ushaka ibitunga umuryango none impanuka insigiye ubumuga, ingaruka ni nyinshi haba kuri njye ndetse n’umuryango wanjye.
Mukasekuru Cleny mu ntangiriro z’Ukwakira 2018 yagonzwe n’imodoka yamugoze akaguru, yavuze ko atizeye ko azongera kubasha gukorera umuryango we kuko afite impungenge ko iyi mpanuka izamusigira ubumuga bw’igihe kirekire.
Abayobozi b’ibitaro byasuwe bemeza ko muri iki gihe, impanuka ziterwa n’imodoka zagabanutse cyane ugereranyije no mu myaka yashize, mu bitaro bya CHUK ku mwaka hakirwa abantu bakoze impanuka zo mu muhanda bagera ku bihumbi 2,500 abenshi baba ari abamotari, abanyamagare ndetse n’abanyamaguru.
intyoza.com