Kamonyi: Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko arakekwaho kwica akoresheje inkoni umwana w’imyaka 16 y’amavuko
Ahagana i saa tatu n’iminota 50 z’ijoro ry’uyu wa gatatu tariki 21 Ugishyingo 2018, mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mukinga, Umudugudu wa Mbayaya, umugabo witwa Havugiyaremye Theogene w’imyaka 56 yishe akoresheje inkoni umwana witwa Tuyishimire Jean Paul w’imyaka 16 y’amavuko.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga bwatangarije intyoza.com ko Havugiyaremye Theogene akimara gukubita inkoni mu mutwe uyu Tuyishime Jean Paul, yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga, aho babonye bibarenze bakamwohereza ku bitaro bya Remera Rukoma ariko ngo agapfa bakiri mu nzira berekeza kubitaro.
Emmanuel Mbonigaba, Umunyamabanga Nshinywabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yatangarije intyoza.com kamdi ko uyu mugabo Havugiyaremye akimara gukora aya mahano yahise acika ariko ku bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bakamushakisha mpaka bamubonye. Bamufatiye mu Kagari ka Kabugondo, Umurenge wa Mugina banahita bamushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha-RIB bukorera ku Mugina.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga, butangaza kandi ko intandaro y’ikubitwa ry’inkoni ryanaje kuvamo urupfu, byatewe ngo n’uko uyu mugabo yibeshye ku wamuteye ibuye maze akamwitiranya n’uyu yakubise inkoni agakurizamo gupfa.
Mu gihe umurambo wabanje gukomezanywa ku bitaro bya Remera Rukoma, ubuyobozi nabwo bwagiranye inama n’ abaturage burabahumuriza ndetse bwihanganisha umuryango wa Tuyishimire Jean Paul.
Abaturage mu nama bagiranye n’ubuyobozi, basabwe kwirinda kwihorera ndetse no kurushaho gukorana bya hafi n’inzego z’ubuyobozi hagamijwe gukumira icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano. Banakanguriwe kandi kujya bihutira gutanga amakuru bagamije gukumira ibyaha no gufatanya n’ubuyobozi kwicungira umutekano. Umurambo w’uwapfuye nawo wakuwe mu bitaro bya Remera Rukoma ujya gushyingurwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com