Huye: Umugabo yafatanwe udupfunyika dusaga 500 tw’urumogi
Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge Kuri uyu wa 05 Ukuboza 2018, Polisi ikorera mu karere ka Huye mu murenge wa Kinazi, Akagari ka Sazange yafatanye uwitwa Gahindabuye Jean Pierre w’imyaka 43 y’amavuko udupfunyika 592 tw’urumogi.
Uru rumogi rwafatiwe mu muryango wa Gahindabuye Jean Pierre usanzwe afite abagore babiri aho mu rugo rwa Mukantwari Jacqueline hafatiwe udupfunyika 309 tw’urumogi mu gihe mu rugo rwa Byukusenge Oliver akaba n’umugore muto wa Gahindabuye hafatiwe udupfunyika 283 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko kugirango uru rumogi rufatwe Polisi ibikesha amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati” Abaturage baduhaye amakuru ko Gahindabuye n’abagore be bacuruza urumogi, aba baturage banongeyeho ko umwe mu bagore b’uyu mugabo nawe hari abo yabibwiye”.
CIP Karekezi yavuze ko bakimara guhabwa ayo makuru bahise bajya gukora umukwabu mu ngo z’abo bagore ba Gahindabuye ku mugore mukuru bahasanga udupfunyika 309 naho udupfunyika 283 badusanga mu nzu y’ubucuruzi umugore muto acururizamo.
Yakomeje avuga ko abo bagore bahise batangariza Polisi ko urwo rumogi baruzanirwa n’umugabo wabo ngo barucuruze.
CIP Karekezi akomeza asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano.
Yasoje asaba ababinywa n’ababicuruza kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi byaha bitandukanye.
Niyonsenga Marie Louise, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Sazange yibukije abaturage ko ibiyobyabwenge ari intandaro itera uwabikoresheje kwishora mu bikorwa bihungabanya umutekano ndetse bikanateza ubukene mu muryango kuko uwo byabase aba atagishoboye gukora, buri wese akaba akwiye kubirwanya atanga amakuru yaho bigaragara.
Gahindabuye Jean Pierre afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusatira aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukomeje iperereza kubyaha akekwaho byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com