Abakozi 2 b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura bafashwe bakekwaho kwaka ruswa umuturage
Polisi mu mujyi wa Kigali, yafashe abagabo babiri basanzwe ari abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC), Abafashwe ni Gatebuka Fidel na Uwineza Victory.
Bafashwe tariki ya 17 Ukuboza 2018, bafatirwa mu Mudugudu wa Rebero, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yemeje aya amakuru avuga ko baguwe gitumo barimo kwaka umuturage amafaranga y’u Rwanda 50,000 kugira ngo bamugereze amazi aho asanzwe akorera ibikorwa by’ubwubatsi.
Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru n’umuturage ko hari abantu babiri bamaze igihe bamujujubya, bamwaka amafaranga kugira ngo bamugereze amazi aho akorera imirimo y’ubwubatsi”.
CIP Kayigi yakomeje avuga ko uyu muturage ari umunyarwanda ubusanzwe atuye mu gihugu cy’Ububiligi, ariko afite ibikorwa akorera mu Rwanda birimo iby’ubwubatsi. Uyu mugabo aganira na Polisi akaba yaratangaje ko, igihe kinini yakundaga kubura amazi, ibi bigatuma imirimo ye y’ubwubatsi idindira ndetse akaba yarabonaga ko inzu ye itazuzurira mu gihe yari yarihaye mbere yuko asubira mu bu Biligi.
Uyu muturage, yakomeje avuga ko aba bagababo yari amaze igihe abaha amafaranga bityo bakamworohereza kubona amazi bikamufasha kwihutisha imirimo y’ubwubatsi, kuriwe akaba yarabonaga ko kwakwa ayo mafaranga byari ibintu bisanzwe.
Nyuma ngo yaje kumenya ko bariya bagabo bamwakaga amafaranga mu buryo bunyuranije n’amategeko ari nabwo yahisemo kubagaragaza nyuma bakaza gutabwa muri yombi.
CIP Kayigi yashimiye uyu muturage kuba yaratanze amakuru yatumye bariya bagabo bafatwa. Yakomeje ashishikariza abaturage kugira umuco wo gutanga amakuru ku cyaha icyo aricyo cyose hagamijwe gufata abanyabyaha.
Yagize ati:” Ruswa nta ntebe ifite mu Rwanda, tuzakomeza ibikorwa bigamije gufata no gushyikiriza ubugenzacyaha abakekwaho ibi byaha”.
Umuyobozi wa WASAC, Ushinzwe Imibanire y’ikigo n’abaturage, Tuhabwa Pascal, yanenze iki gikorwa avuga ko, abakozi b’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi n’Isukura batagomba narimwe kwaka abaturage amafaranga kubera serivisi babaha, akomeza avuga ko ibyo abakurikiranyweho iki cyaha bakoze ari ruswa.
Nyuma yo gufatwa, bahise bashyikirizwa urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugirango bakurikiranwe ku cyaha cyabo.
Intyoza.com