Rwamagana : Ibigo mbonezamikurire byafashije mu guhashya indwara ziterwa n’imirire mibi mu bana
Ababyeyi n’abayobozi bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko ibigo mbonezamikurire y’abana byabafashije guhangana n’indwara ziterwa n’imirire mibi zari zibasiye abana bato.
Mu mwaka wa 2017, akarere ka Rwamagana kabarurwagamo abana 664 bari bafite indwara zituruka ku kurya indyo ituzuye, naho kugeza mu Ukuboza 2018, abafite izo ndwara ni 114, barimo 26 bari mu ibara ry’ umutuku, bivuze ko barembejwe n’izo ndwara, naho 88 bakaba bari mu ibara ry’umuhondo.
Abafite aho bahuriye n’iki kibazo bavuga ko kuba harakoreshejwe ibigo mbonezamikurire byabafashije kwihutisha guhangana n’izi ndwara.
Mukeshimana Gertulde, umujyanama w’ubuzima wo mu mudugudu wa Kabirizi mu kagali ka Nyarubuye mu murenge wa Fumbwe, agira ati «Mbere rwose wasangaga ababyeyi batumva ibyo tubatoza mu gutegura indyo yuzuye, kandi nyamara batabuze ibyo bateka. Nyuma hafashwe ibyemezo byo kujya twita ku bana bari hamwe ku bigo byateganyijwe, none abana barakize ku buryo barindwi nakurikiranaga bose ubu bakize neza ».
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi avuga ko ibigo mbonezamikurire byafashije guhangana na bwaki mu bana
Gahunda y’ibigo mbonezamikurire y’abana ngo yabafashije kandi mu gukwirakwiza ibikoni by’umudugudu hirya no hino, kubaha ibikenewe birimo amata y’inka hamwe no kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye.
Mu karere ka Rwamagana kandi, ibigo mbonezamikurire y’abana byashyizeho gahunda ihoraho yo gukurikirana uturima tw’igikoni mu midugudu hagamijwe guhorana imboga zitandukanye mu ngo, ubu ngo abaturage bakaba barabyitabiriye kurusha uko byakorwaga mbere.
Mukagakwavu Saverina, umukecuru ufite imyaka 76, ufite abuzukuru babiri arera bari barwaye bwaki agira ati «Ntako ntari naragize ngo mbavuze biranga, ariko nabonye haza abantu bo mu mbonezamikurire bakajya batwara abana bakabagaburira bakanabuhagira, none ubu barakize».
Uyu mukecuru avuga ko buri kwezi abona abantu baturutse muri ibyo bigo baza kureba ko akarima k’igikoni ke karimo imboga, kugira ngo atazongera kuzibura.
Gukurikirana uturima tw’igikoni no kunoza igikoni cy’umudugudu ni bimwe mu byo ibigo mbonezamikurire byateje imbere
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Musha Kayumba Breve, nawe yemeza ko gahunda y’ibigo mbonezamikurire yakanguye ababyeyi n’abashinzwe kwita ku bana bikaba byaratumye indwara z’imirire mibi zigabanuka.
Ati « Twagiraga imibare yahoraga iri hejuru y’abana bafite ibibazo by’imirire mibi. Ariko aho gahunda y’imbonezamikurire iziye, baragabanutse kandi nta bana bakiremba ».
Avuga ko mukigo nderabuzima ayoboye, kuva mu muri Werurwe 2018 hari abana 56 barwaye ariko kugeza mu Ukuboza 2018, bakaba basigaranye 7 gusa. Avuga kandi ko ari ubwa mbere abana bakize mu gihe cya vuba bitewe no kwitabwaho mu bigo mboneza mikurire, aho avuga ko kuva muri Kamena 2018, imibare yagabanutseho byibura 50%.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab nawe ahamya ko ibyo bigo bifite akamaro kanini mu kurandura izo ndwara mu bana.
Mu bigo nderabuzima nta bana barembejwe n’imirire mibi bakihagaragara.
Mayor Radjab Ati « Hari ababyeyi wasangaga bitwaza ko bazindukira mu mirimo ntibabone uko bita ku bana. Abo bana twarabafashe bakirirwa muri ibyo bigo cyangwa aho imidugudu yatoranyirije gukorera iyo gahunda hanyuma bakitabwaho nyuma tukabasubiza ababyeyi bakikutse imirimo. Iyo umwana akize rero dusaba umubyeyi gukomeza kumwitaho kandi tukabikurikirana».
Yongeraho ko ubu abaturage bafite inka zikamwa hamwe n’abeza imyaka irimo ibifite intungamubiri zikenerwa ku bana nka soya, bigomwa umwe mu musaruro wabo bagaha abana bafite ibibazo by’imirire mibi, kandi iyo gahunda ikazakomeza.
Indwara ziterwa n’imirire mibi ni kimwe mu bibangamiye ubuzima bw’abana, bamwe bagakurizamo kugwingira no kubura imbaraga z’umubiri zibafasha kubaho neza.
Mu karere ka Rwamagana hari ibigo mbonezamikurire 27, harimo ibigo bihoraho byubatswe mu mirenge itandukanye (Center Based ECD), hakaba n’amashuri mbonezamikurire mu midugudu (Community Based ECD), hamwe n’ingo zatoranyijwe mu gukorerwamo iyo gahunda (Home Based ECD).
Ernest Kalinganire