Gicumbi: Babiri bafashwe bakekwaho gutanga ruswa
Abagabo babiri bafashwe bakekwaho gutanga ruswa ku bapolisi kugirango bafungure umugore w’umwe muri aba bagabo ufungiye kuri sitatiyo ya Polisi ya Byumba, akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge kuko yafatanwe udupfunyika 597 tw’urumogi.
Kuri uyu wa 27 Ukuboza 2018, nibwo aba bagabo bombi bafatiwe mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Gihembe bashaka gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi 250,000 frw.
Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko nyuma yo gufatana umugore w’umwe muri aba bagabo urumogi bahise bategura gutanga ruswa ku girango afungurwe.
Yagize ati “Umugabo w’uriya mu gore wafatanwe urumogi yahamagaye umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Byumba amubwira ko ashaka kuza kumureba bakaganira kucyibazo cy’umugore we”
Akomeza avuga ko aho kugirango abe ariwe uza yahisemo gutuma umuntu akamuha amafaranga 250,000frw ngo abihe uyu mupolisi nawe amufashe umugorewe afungurwe.
Yagize ati “Uyu waje azanye ruswa yahise afatwa hahita hatangira ibikorwa byo gushakisha uwamutumye biza kurangira nawe afashwe ubu bakaba bari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha”
CIP Rugigana yagiriye inama abaturage kwirinda ibyaha aho kumva ko bazatanga ruswa kugirango bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “ Igikwiye n’uko abantu bakwirinda ibyaha bakanubahiriza amategeko. Ni ngombwa ko buri wese yumva ko ruswa ifite ingaruka ku buzima bw’igihugu haba mu miyoborere myiza, kwimakaza itonesha n’akarengane ndetse no kumunga ubukungu bw’igihugu, Polisi yarahagurukiye kurwanya buri wese ufitanye isano n’ibikorwa byo gutanga cyangwa kwakira ruswa.”
CIP Rugigana asoza asaba abaturage kurushaho gufatanya n’inzego zitandukanye kurwanya ruswa binyuze mu gutanga amakuru aho igaragaye.
Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
intyoza.com