Abapolisi batanze amaraso azafasha abarwayi mu bitaro bitandukanye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Mutarama 2019, abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi rishinzwe gutabara aho rukomeye (Special Intervention Force) batanze amaraso azafasha abarwayi bayacyeneye barwariye mu bitaro bitandukanye hirya no hino mu gihugu.
Ni igikorwa cyateguwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kubufatanye na Polisi aho cyabereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu kigo cya Polisi ishami rishinzwe gutabara aho rukomeye.
Iki gikorwa kikaba kizakorwa mu gihe cy’iminsi itatu aho ku ikubitiro abapolisi bagera kuri 96 aribo batanze amaraso.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Bertin Mutezintare uyobora ishami rya Polisi rishinzwe gutabara aho rukomeye (SIF) yavuze ko iki gikorwa cyo gutanga amaraso basanzwe bagikora.
Yagize ati “Si ubwa mbere igikorwa nk’iki giteguwe na Polisi by’umwihariko aba bapolisi bashinzwe gutabara byihuse, kuko n’umwaka ushize wa 2018 abapolisi bagera kuri 294 batanze amaraso ku bushake”.
Aha yongeye ho ko uretse mu ishami rishinzwe gutabara aho rukomeye ayobora no mu bindi bigo bya Polisi iki gikorwa cyo gutanga amaraso abapolisi bacyumva kandi bacyitabira kuko baziko gutabara abababaye binyuze mu nzira izo arizo zose biri mu nshingano zabo.
Yakomeje avuga kandi ko iki gikorwa kizakomeza mu matariki ya 10 na 11 Mutarama 2019, bitewe n’imiterere y’akazi n’uko abapolisi bagenda basimburanwa mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati”Iki ni igikorwa kitabirwa n’abapolisi k’ubwinshi bakishimiye kuko baba bumva ko amaraso bagiye gutanga agiye gufasha abantu bayakeneye hirya no hino mu bitaro bitandukanye kandi ko atabara abari mu kaga nk’abantu bahuye n’impanuka ndetse n’izindi ndwara zituma umuntu akenera kongererwa amaraso”.
ACP Mutezintare yaboneyeho gushimira abapolisi bitabiyrie icyo gikorwa cyo gutanga amaraso akomeza anavuga ko Polisi ifite inshingano zo gutabara abari mu kaga ndetse no gukora ibikorwa bituma abaturarwanda barushaho kugira umutekano ndetse n’ubuzima bwiza.
Yanakanguriye kandi n’abandi baturage kugira umutima wo gutabara batanga amaraso kuko ari igikorwa kiza gishobora kugirira buri wese akamaro cyane ko utanga amaraso utazi uwo uzatabara bityo ko ashobora gutabara uwawe cyangwa nawe akaba yakugarukira mu gihe uyakeneye wahuye n’ikibazo.
intyoza.com