Abapolisi 45 basoje amahugurwa ku myitozo ngororamubiri
Kuri uyu wa 12 Mutarama 2019 ku Kicaro gikuru cya Polisi ku kacyiru hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi bashinzwe gukoresha imyitozo ngororamubiri mu mitwe (Unit) itandukanye bakoreramo.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 45 yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abapolisi bashinzwe imyidagaduro kugirango nabo bazahugure bagenzi babo bityo bahorane ubuzima buzira umuze bizanabafashe kuzuza inshingano zabo neza.
Aya mahugurwa yatanzwe n’abarimu bigisha isomo ry’imikino n’imyidagaduro muri kaminuza y’u Rwanda yibanze ku gusangiza abapolisi ubumenyi ku mategeko n’amabwiriza ku mikino itandukanye irimo handball, gusiganwa ku maguru (athletism) ndetse n’umukino w’intoki wa volleyball.
Muri aya mahugurwa abayitabiriye bagaragarijwe uruhare imyidagaduro ifite mu gufasha umupolisi gutunganya neza inshingano ze ndetse n’uko uwahuye n’imvune yitabwaho.
Superintendent of Police (SP) Thierry Munanura ushinzwe imibereho myiza imikino n’imyidagaduro muri Polisi y’u Rwanda yashimiye abarimu ku kazi keza bakoze ko kongerera abapolisi ubumenyi anasaba abapolisi kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe.
Yagize ati “ siporo ni inkingi ikomeye ifasha umuntu kubungabunga ubuzima bwe bugahora buzira umuze, yongera urugwiro no gusabana hagati y’abayikora bityo uwari unaniwe akaruhuka mu mutwe, siporo kandi ihuza abantu bityo hakaba hatangirwa ubutumwa bwaba ubwo gukumira ibyaha ndetse n’ubundi bugamije iterambere ry’umuturage.”
Yaboneyeho gusaba abapolisi bahuguwe gusangiza bagenzi babo ubumenyi bahawe bityo bakarushaho gusabana no kubungabunga ubuzima bwabo.
Chief Inspector of Police (CIP) Vasco Butera umwe mu bahuguwe wahembwe nk’uwitwaye neza yavuze ko ayamahugurwa yari akenewe akaba yaraziye igihe.
Yagize ati “ Abakora mu rwego rushinzwe umutekano bakwiye guhora bafite ubuzima buzira umuze, ubu bumenyi twahawe tukaba tuzabugeza kuri bagenzi bacu hirya no hino aho dukorera.”
Ngarambe François Xavier yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye aya mahugurwa anasaba abapolisi bahawe ubu bumenyi kurushaho gukunda siporo kuko bizabafasha kwitwara neza mu kazi kabo.
intyoza.com