Kamonyi: Ukuri ku mpanuka yakomerekeyemo abagera kuri 12 ahitwa Mugomero
Ahagana ku isaa kumi z’iki gicamunsi cy’uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, ku muhanda wa kaburimbo mu gice cy’Akagari ka Sheri, Umudugudu wa Kagangayire ahazwi nko ku gasoko k’imboga ka Mugomero, imodoka yo mu bwoko bwa Coaster ya Kompanyi itwara abagenzi ya Horizon yagonganye n’ikamyo abantu 12 barakomereka barimo 4 bakomeretse bikomeye.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster ya Kampuni itwara abagenzi ya Horizon ifite ibiyoranga Puraki RAC 792Q, yahagurutse I kigari 15h30 yerekeza Muhanga, yagonganye n’ikamyo ifite Puraki GR 608 C ya RAB( ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi) yavaga Muhanga yikoreye imboga z’umushoramari yerekeza Kigali. Abantu 12 bahize bakomereka barimo 4 bakomeretse bikomeye.
Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yageraga ahabereye iyi mpanuka, ababonye iba bahamya ko ikamyo ariyo yagenze mu muhanda nabi, ubwo umushoferi wari uyitwaye yari mu ikorosi asatira Mugomero agashaka kudepansa( guca ku modoka zari imbere yayo), agahita acakirana na Kwasiteri yarimo abagenzi iva Kigali.
Abagenzi 12 bahise bakomerekera muri iyi mpanuka, bane muri bo bakomeretse bikomeye barimo n’abashoferi, bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bya Kigali-CHUK nk’uko SSP Ndushabandi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami ryo mu muhanda yabitangarije intyoza.com.
Abandi bakomeretse, imodoka z’ubutabazi zaberekeje mu bitaro bya Rukoma ariko babanza kunyuzwa mu kigo nderabuzima cya Kamonyi kiri mu murenge wa Gacurabwenge kugira ngo bafashwe.
Umuhanda wa Kigari Muhanga, ni umwe mu mihanda ikunda kuberamo impanuka nyinshi mu gihugu ndetse zigahitana ubuzima bw’abantu, zigasigira abandi ubumuga ndetse zikangiza n’ibyabo nk’uko icyegeranyo giheruka cy’umwaka wa 2018 cyashyizwe ahagaragara na Polisi y’u Rwanda cyabigaragaje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com