Rusizi: Abanyeshuri 310 basabwe kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge binyuze mu matsinda arwanya ibyaha
Kuri uyu wa 03 Gashyantare 2019, Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nkanka yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri bo muri GS Nkanka hagamijwe kurebera hamwe uko abanyeshuri barushaho kurwanya ibyaha birimo ibiyobyabwenge ndetse n’inda ziterwa abangavu binyuze mu matsinda arwanya ibyaha akorerera muri iri shuri.
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abanyeshuri 310 aho byatanzwe na Inspector of Police (IP) Ange Irakarama ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Rusizi.
IP Irakarama yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge byangiza ejo hazaza h’ubikoresha bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Yagize ati” Nkuko izina rya byo ribivuga biyobya ubwenge bw’ubikoresha ntagire icyo abasha kugeraho kuko aribyo biba bimuyobora. Bigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw’ubinywa ndetse bikaba byanamushora no gukora ibindi byaha birimo ubujura, urugomo, gufata kungufu, guhohotera n’ibindi”.
IP Irakarama yanabaganirije kukijyanye n’inda ziterwa abana b’abakobwa bakiri bato abasaba kuzikumira birinda ababashuka.
Yagize ati” Nk’urubyiruko rusobanutse kandi rusobanukiwe turabasaba kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye kuko nta rukundo baba babafitiye uretse kubashora mu ngeso mbi ari naho hakomoka izo nda zitateganijwe”.
IP Irakarama asoza asaba uru rubyiruko rw’abanyeshuri gutanga amakuru ku babashuka bababwira ko bashobora kubajyana hanze y’igihugu bakababonerayo akazi ndetse n’amashuri meza kuko ataribyo ahubwo baba bagamije kubashora mu bikorwa by’ubucakara.
Aba banyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe na Polisi, bagaragaza ko hari ibyo bakoraga kubwo kudasobanukirwa n’amategeko. Ubu bakaba biyemeje kuba abafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira ibyaha bitandukanye binyuze mu mahuriro atandukanye arwanya ibyaha (Anti-crime clubs) akorera muri iri shuri.
Intyoza.com