Kamonyi: Ikinyoma mu gushaka kwesa imihigo gishyize bamwe mu bayobozi mu bibazo
Mu myaka 5 ishize, bamwe mu bayobozi b’utugari n’imirenge mu karere ka kamonyi basabwe gukora ibishoboka bakesa umuhigo wa Mituweli. Kuko nta buryo bundi bari kubigeraho, basabwe kunyura muri SACCO bakaka inguzanyo bakishyurira buri muturage wese utari bwakwishyure Mituweli. Nubwo intego kwari ukwesa imihigo kandi bikaba byarakozwe, bamwe mubatse aya mafaranga bavuga ko bari mu mazi abira kubwo kunanirwa kuyishyura.
Mu mwaka wa 2014-2015, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge mu karere ka Kamonyi nyuma y’inama n’abacungamutungo ba za SACCO ( Managers), basabwe kujya kwaka umwenda mu mazina y’abaturage batari bwakwishyure Mituweli, hagamijwe kwesa umuhingo ngo akarere kaze ku mwanya wa mbere mu mihigo.
Benshi muri aba bayobozi bafashe amafaranga muri SACCO, bamwe bakora amatsinda ya baringa abandi birwanaho mu buryo butandukanye ariko barangiza ikibazo cyo kwesa umuhigo wa Mituweli wari ubangamiye akarere katifuzaga gutakaza umwanya wa mbere mu mihigo. Abarebye kure bakoresheje abaturage baka inguzanyo mu mazina yabo bwite aho bigoranye birwanaho bakemura ikibazo babazwaga.
Bamwe muri aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugari ( batifuje gutangarizwa imyirondoro) babwiye intyoza.com ko byari ibihe bikomeye, aho basabwaga kwaka inguzanyo mu izina ry’abaturage kugira ngo heswe umuhigo. Bavuga ko bagiye bishyuza abaturage gahoro gahoro ariko kubera kugenda bimurwa, gukurikirana iki kibazo ku babasimbuye batazi imiterere yacyo ngo byarahagaze.
Bavuga kandi ko iyi Mituweri n’ubwo hari bamwe mu baturage babwiwe ko bishyuriwe binyuze mu kwaka inguzanyo muri SACCO ndetse hakaba na bamwe batse inguzanyo mu mazina yabo bwite ngo nta n’umwe wayivurijeho.
Nyuma y’imyaka itanu ibi bibaye, bamwe muri aba bayobozi bari mu mazi abira babazwa iby’uyu mwenda dore ko bamwe uri mu mazina yabo. Bavuga ko barimo kubazwa iby’amafaranga batakoresheje mu nyungu zabo, ko babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere kashakaga kwesa imihigo none bakaba barabigaritse.
Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi buhakana ibivugwa, bukavuga ko aya ari amatakirangoyi y’ababivuga, ko babenshya. Akarere kavuga ko bagomba kwishyura umwenda bariye, ko katazi uko babihuza n’ubwisungane mu kwivuza-Mituweri.
Alice KAyitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi agira ati” Ni ukubyitiranya, barabeshya. Abahamagawe ni abambuye SACCO mu myenda yabo bwite. Bagomba kwishyura, sibo bazahombya SACCO.”
Nubwo umuyobozi w’Akarere avuga ko ibi atabizi ndetse ko abafashe aya mafaranga badakwiye kubihuza na Mituweli bishyuraga, bamwe mu bayobozi ba SACCO ( tudatangariza imyirondoro) baganiriye n’intyoza.com, bahamya ko iki kibazo bakizi.
Bavuga ko bahamagawe mu nama bari kumwe n’aba bayobozi ndetse n’umuyobozi w’Akarere, bagasabwa kuborohereza kubona inguzanyo yo kwishyura Mituweli hagamijwe kwesa imihigo kandi ngo wareshejwe. Gusa bavuga ko buri wese yakoresheje inzira imworoheye mu kwaka amafaranga.
Kuri uyu wa gatatu tariki 6 Gashyantare 2019, akanama gashinzwe imyitwarire kahamagaje bamwe mubakurikiranweho umwenda ngo baganire, bamara amasaha n’amasaha bategereje ko bagira icyo babazwa birangira bababwiye ngo ni batahe. Aba kandi bahawe amabaruwa ababwira ko bandikiwe basabwa ubusobanuro ariko ngo ubwo batanze ntabwo bwumvikanye.
Ibi bamwe mu baganiriye n’intyoza.com bavuga ko ari ikinyoma, ko nta mabaruwa babonye abasaba ubusobanuro, ahubwo ko batunguwe no guhabwa ababwira ko ibisobanuro batanze bitumvikanye. Bavuga ko aya ari amayeri yahimbwe n’ubuyobozi mu gushaka kujijisha kuko bazi neza ko hari itsinda rigiye kuza mukarere, bityo bagashaka ngo bazerekane ko ikibazo bagihagurukiye.
Abishyuzwa nubwo bageramiwe aho bavuga ko bari kuzira amakosa bakoreshejwe, imbaraga zo kwishyuza buri wese ufitiye umwenda SACCO zatangiye kugaragara nyuma y’inama y’umushyikirano iheruka aho Perezida Paul Kagame yasabye ko abantu bakurikiranwa bakishyura ibyo bariye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com