Kamonyi: Dr Jaribu arasobanura ibya Isange One Stop Center na Serivise ziyitangirwamo
Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyateguwe n’akarere ka kamonyi kuri uyu wa 13 Gashyantare 2019, umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma Dr Jaribu Theogene yasobanuye icyo Isange One Stop Center aricyo na Serivise ziyitangirwamo ku bayigana.
Nk’uko Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma, Dr Jaribu yabisobanuriye imbaga yitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yasobanuye ko izina “ ISANGE..” ubwaryo risobanuye ko ari ukwisanga, ukakirwa neza kandi ukitabwaho.
Ati” Ubundi Isange nk’uko mu byumva namwe mwese, bisobanuye kwisanga. Ni ahantu uwahohotewe agera akumva ko yisanze, ahantu twakirira umuntu mu ibanga tukamuha ubufasha bwose akeneye kandi bitabaye ngombwa ko yivanga n’abandi barwayi, hatuma umuntu aza yisanga, akisanzura akatubwira ibyamubayeho maze tukamufasha mu buryo butandukanye.”
Dr Jaribu, Umuyobozi w’ibitaro bya Remera-Rukoma, avuga ko mu bibazo bikunze kwakirwa muri Isange One Stop Center ya Rukoma harimo iby’ihohoterwa ryibasira imyanya ndangagitsina, abahohoterwa bagakubitwa, abaza kubera amakimbirane aturuka ku mutungo, kimwe n’abaza bahuye n’ihungabana ry’uburyo butandukanye.
Serivise zitangwa nk’uko Dr Jaribu abivuga, zirimo ubuvuzi rusange aho nko k’uwahohotewe, uwasambanijwe babanza kumurinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Kubigeraho, ngo bisaba ko uwahuye n’ihohoterwa yihutira kugera kuri Isange One Stop Cennter kuko ngo uko amasaha ashira ni nako amahirwe yo kwandura hamwe no gutwara inda bigenda byiyongera iyo atahawe ubufasha ku gihe.
Mu gihe umuntu ahuye n’ihohoterwa ngo asabwa kwihutira kugera kwa muganga nta kindi yikozeho, habe no gukaraba ngo kuko ashobora gusibanganya ibimenyetso abishaka cyangwa atabishaka bigatuma atabona ubufasha bukwiye cyangwa se ibyari gufasha abaganga n’izindi nzego bikabura.
Ubundi bufasha butangirwa muri Isange One Stop Center ngo ni; Isanamitima cyangwa se gufasha abantu bahungabanye. Bakirwa kandi n’umukozi w’Ubugenzacyaha-RIB, aho akusanya ibimenyetso bishobora gutuma uwakoze icyaha akurikiranwa. Uwahuye cyangwa uwakorewe ihohoterwa ngo ashyirwa ahantu hawenyine, aho ahura kenshi n’abakozi ba Isange bamwitaho mu buryo bwose mu gihe akiri mu bitaro.
Ubufasha butanwa na Isange One Stop Center nk’uko Umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma akomeza abivuga ngo nta kiguzi cyakwa uwakiriwe, ni ubuntu ari nayo mpamvu ashishikariza umuntu wese uhuye n’ihohoterwa kwihutira kugera kwa muganga akarindwa ingaruka zose zikomoka ku ihohoterwa.
Dr Jaribu Theogene, avuga ko abahura n’ihohoterwa atari igitsina gore gusa. Atanga ingero aho ngo umwaka ushize wa 2018 bakiriye abagabo 34 bahohotewe, abagabo 47 bakubiswe, abana batoya 13 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Ahereye kuri iyi mibare ndetse n’ibindi bibazo by’ihohoterwa bakira muri rusange, umuyobozi w’Ibitaro bya Remera-Rukoma yabwiye abitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ko buri wese akwiye gutanga umusanzu we mu kuri kumira no kurirwanya anafasha ubuyobozi mu gutanga amakuru no gushishikariza abahuye naryo kwihutira kugera kwa muganga.
Munyaneza Theogene / intyoza.com