Musanze: Abakoresha umuhanda bibukijwe kubahiriza amategeko awugenga
Kuri uyu wa gatatu tariki 20 Gashyantare 2019, mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yakoranye inama n’abatwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi bakoresha Gare ya Musanze abasaba kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda.
Iyi nama yitabiriwe n’abakoresha umuhanda barimo; abanyonzi, abamotari, abashoferi, abacururiza muri Gare ya Musanze n’abanyamaguru.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Ntaganira uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yakanguriye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko agenga umuhanda kugira ngo impanuka zibashe gukumirwa.
Yagize ati” Bamwe mubatwara ibinyabiziga usanga bica amategeko nkana, aho usanga batajya bahagarara ku bimenyetso biha abanyamaguru uburenganzira bwo gutambuka. Ni kenshi dukunze kubona impanuka zibera kuri ibi bimenyetso (zebra crossing) ibi ahanini bikaba biterwa n’abatwaye ibinyabiziga baba bafite umuvuduko ukabije bityo ntibabashe kubahiriza amategeko igihe umunyamaguru afite uburenganzira bwo kwambukiranya umuhanda.
ACP Ntaganira yabwiye abatwara ibinyabiziga kwirinda andi makosa arimo gutwara ikinyabiziga wanyoye ibisindisha, kuvugira kuri telefoni utwaye, kutambara umukandara, gutwara abantu cyangwa ibintu birengeje ubushobozi bw’ikinyabiziga kuko byose ari bimwe mu biteza impanuka abantu bagatakaza ubuzima.
Yasabye abanyamaguru kwitwararika igihe bagiye kwambuka umuhanda kabone n’ubwo baba bafite uburenganzira bwo gutambuka mbere ko kugira uburenganzira bitavuze kugira umutekano uhagije. Ababwira ko mu gihe bagiye kwambuka bajya babanza kureba mu mpande zose kugira ngo badashyira ubuzima bwabo mu kaga.
ACP Ntaganira yasabye abacuruza muri Gare kujya bagira amakenga no gushishoza ku mitwaro abagenzi cyangwa n’abatwara ibinyabiziga baza kubabitsaho kuko kenshi hashobora kuba harimo ibiyobyabwenge cyangwa magendu kuko iyo babifatanwe n’abo baba abafatanyacyaha bagakurikiranwa n’amategeko.
Yasoje asaba abitabiriye iyi nama kugira uruhare mu kurwanya ibyaha birimo ruswa n’ibiyobyabwenge batanga amakuru y’aho bigaragara kugirango inzego z’umutekano zibashe ku bikumira.
intyoza.com