Kamonyi: Umurambo w’umuntu wakuwe mu cyobo cy’amase ya Biyogazi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki 4 Werurwe 2019 ahagana ku i saa kumi n’ebyiri mu Murenge wa Musambira nibwo umurambo w’umugabo witwa Nkurikiyimana Vianney w’imyaka 35 y’amavuko wasanzwe mu cyobo cy’amase ya Biyogazi-Biogaz yamaze gukoreshwa.
Iki cyobo cyasanzwemo nyakwigendera Nkurikiyimana ni icy’uwitwa Kangwije Anne Marie, utuye mu Mudugudu wa Gacaca ho mu Kagari ka Cyambwe. Uyu ni n’umuturanyi wa Nyakwigendera kuko hagati yabo hacamo urugo rumwe nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musambira yabitangarije intyoza.com ku murongo wa terefone.
Yagize ati” Ejo saa kumi n’ebyiri za mugitondo nibwo bampamagaye bamwira ko babonyeumuntu wapfuye inyuma y’urugo rw’umuntu mu kigega cya Biyogazi. Twahise tujyayo na Polisi, RIB na DASSO, dusanga yaguyemo bigaragara ko yabanjemo umutwe. Dufatanije n’abaturage twamukuyemo baramwoza ariko nyine yari yarangije gupfa.”
Mpozenzi Providence, Gitifu w’Umurenge wa Musambira akomeza avuga ko uyu Nyakwigendera asanzwe azwi nka Mucoma ku cyocyezo kiri ku isoko rya Musambira. Avuga kandi ko ku makuru yahawe n’abaturage ari uko ngo yari amaze iminsi arwaye ariko indwara itaramenyekana ku buryo ngo no ku mugoroba wa mbere y’urupfu yagiye aho akorera( ku cyocyezo) bakanga ko akora ngo ntabwo bakoresha umurwayi.
Gitifu Mpozenzi, avuga ko iby’uru rupfu rwa Nkurikiyimana byababereye urujijo. Gusa ngo hari undi watanze amakuru y’uko ngo hari umuntu yabanje kujya kwishyuza amafaranga yari amufitiye avuga ko ngo ashaka kujya kwa muganga.
Nyuma yo gukura nyakwigendera mu mwobo w’amase ya Biyogazi bakamwoza, bahise bamujyana ku bitaro bya Remera-Rukoma gukorerwa isuzuma, nyuma bamukurayo arashyingurwa.
Uretse uyu nyakwigendera, ubwo twandikaga iyi nkuru hari andi makuru agera ku intyoza.com ava mu Murenge wa Kayenzi ndetse yemezwa na Gitifu w’uyu Murenge, Mandera innocent ko hari umuturage wiyahuye kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2019 ndetse bikaba binavugwa ko uyu munsi, nyuma gusa y’iminsi 2 hari undi wiyahuye, ubuyobozi bw’Umurenge bukavuga ko bugishakisha amakuru nubwo bwabimenye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com