Dore byinshi wibaza kumbwa zikoreshwa na polisi mu gucunga umutekano
Hari byinshi abatari bake bibaza ku buzima bwa buri munsi imbwa zikoreshwa n’abapolisi mu gucunga umutekano hatahurwa ibihishwe birimo ibiyobyabwenge by’amoko yose ndetse n’ibiturika bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano.
Muri iyi nkuru ibi byose wibaza Ishami Rya Polisi rikoresha imbwa mu gucunga umutekano “canine brigade” rirabikumaraho amatsiko, aho uraza gusobanukirwa ubuzima bw’izi mbwa muri rusange ndetse n’imibanire yazo n’abapolisi bazikoresha haba mu myitozo ndetse no mu gihe cy’akazi nyirizina.
Imbwa itangira gutozwa ingana iki?
Assistant Inspector of Police (AIP) Dan Ndutiye umwe mu batoza izimbwa kumenyerana n’abapolisi bazazikoresha avuga ko kuva ku minsi 50 imbwa ikivuka kugeza ku minsi 120 imbwa itangira gutozwa kumenyerana n’umupolisi uzayikoresha (sterilization phase).
Umutoza (umupolisi) uzakoresha iyi mbwa mu kazi atangira gutemberana n’imbwa ye, ariko ayitoza kubaha, kwicara, gusaka ndetse no kuyihana mu gihe habayeho kutubahiriza amabwiriza yahawe.
Izi mbwa zitozwa gusaka ibitandukanye
Imbwa zisaka bitewe n’ibyo zatojwe haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi izi mbwa zitozwa gusaka ibi bikurikira:
· Gutahura ibiyobyabwenge bitandukanye (Drug detection)
· Gutahura ibiturika (Explosive detection)
· Gusatira no gutahura uwakoze icyaha (Attack& Trucking)
Imbwa zose zifite ubushobozi bungana
Muri rusange imbwa zose zaba iza gakondo cyangwa izo tubona zikoreshwa mu gucunga umutekano zivukana impano yo guhumurirwa n’ibintu bitandukanye ariko igakura bitewe n’ubwoko bwayo ndetse n’icyo yatojwe gukura.
Imbwa ntishobora kwibeshya
Izi mbwa ziba zaratojwe bihagije ku buryo iba ifite ubumenyi butuma idashobora kwibeshya kucyo yatojwe gusaka, iyo imbwa isaka iba ikina na nyirayo ku buryo ikina ishaka gutsinda kugirango ihabwe igihembo. Mu gihe igize icyo ivumbura ntishobora kuva aho kiri umutoza wayo atagenzuye ngo arebe ko ari ukuri bityo nayo igenerwe igihembo cyuko yakoze akazi kayo neza.
Imbwa iramba igihe cyingana gite
Muri rusange kuramba kw’izi mbwa zikoreshwa mu gucunga umutekano bigendana n’uko zifatwa haba uko zikoreshwa mu kazi, Uko zitabwaho mu buzima bwazo ku bigendanye n’amafunguro zihabwa, aho ziba ndetse n’ubuvuzi zigenerwa.
Mugihe cy’umwaka n’igice imbwa ivutse itangira gukora akazi yatojwe, iyo ifashwe neza iramba igihe cyingana n’imyaka 8 buri munsi igakora akazi kayo igihe cy’amasaha 6.
Uko ubuzima bw’izi mbwa bwitabwaho
Izi mbwa zikora akazi gakomeye mu kunganira inzego z’umutekano gutahura ibintu bitandukanye bihishwe bishobora guhungabanya umutekano niyo mpamvu ubuzima bwazo bwitabwaho uko bikwiye haba Mubyo zirya, aho ziba, isuku ku mubiri, ubuvuzi ndetse no kugenerwa ikiruhuko gihagije kugirango zirambe.
Imirire yazo iteye ite
Izi mbwa zigaburirwa amafunguro yiganjemo ibisuguti (Biscuit) ndetse n’inyama byujuje ibyo umubiri ukenera birimo, ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.
Muri rusange imbwa ifite ubuzima bwiza iba ipima ibiro kuva kuri kg 20 kugeza kuri kg 40, mu kugaburira izi mbwa hashingirwa ku biro zipima aho ifite bike ihabwa ifunguro ryinshi mu gihe ifite ibiro byinshi mu ganga asaba ko yaboneza imirire.
Ubuvuzi n’isuku yazo
Cyimwe n’umuntu izi mbwa iyo ubuzima bwazo butameze neza zigaragaza ibimenyetso by’uburwayi birimo kurira ndetse no gucika intege. Icyo gihe abaganga bihutira kuyijyana mu cyumba cyagenewe ubuvuzi(Clinic room) hakabaho kuyifata ibizamini nyuma ikaza guhabwa imiti kandi abaganga bagakomeza kuyikurikirana umunsi ku munsi.
Mu rwego rwo kuzirinda uburwayi kandi isuku yazo yitabwaho cyane kuko zifite ubwogero bugezweho, ndetse n’amasabune yabugenewe (Dog shampon) akoreshwa mu kuzuhagira kugirango azikize umwanda ndetse n’udukoko dushobora kuzitera indwara z’uruhu.
U Rwanda rufata umutekano nk’inkingi ya mwamba ishobora kugeza igihugu ku iterambere rirambye kandi kigahorana ijambo mu ruhando mpuzamahanga. Niyo mpamvu inzego z’umutekano zihora zongererwa ubumenyi n’amahugurwa azifasha mu gukumira inzira zose zakwifashishwa mu guhungabanya umutekano n’ituze ry’abaturarwanda.
Ishami rya Polisi rishinzwe gucunga umutekano hifashishijwe imbwa (Canine bde) rihora ryiteguye mu gutahura ibihishwe birimo ibiyobyabwenge ndetse n’i biturika bishobora gutegwa ahahurira abantu benshi nko ku masitade, ku bibuga by’indege, mu nama cyangwa ibindi bitaramo bihuriramo abantu benshi bikaba byahungabanya umutekano.
Kugeza ubu iri shami rifite imbwa 90 zikoreshwa n’abapolisi mu gucunga umutekano, izi mbwa zigezwa mu Rwanda buri imwe ihagaze arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda hagendewe ku bwoko bwayo ndetse n’ibyo yatojwe gukora. Imbwa imwe ifite ubushobozi bwo gukora akazi kagombaga gukorwa n’abapolisi 50.
intyoza.com