RIB yataye muri yombi umuyobozi w’ikigo ukurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibigo bitatu yayoboye
Bigoreyiki Jean Marie Vianney wayoboye mu bihe bitandukanye ibigo bitatu by’amashuri mu karere ka Nyamagabe yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB), yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Mbabazi Modeste, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, atangaza ko uyu Bigoreyiki yafatiwe mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, nyuma yo kumara amezi atanu ashakishwa ngo abazwe iby’inyerezwa ry’umutungo mu bigo bitatu yayoboye mu bihe bitandukanye.
Ibigo by’amashuri uyu Bigoreyiki yayoboye mu bihe bitandukanye ari nabyo ubugenzacyaha bumukurikiranyeho kunyereza umutungo wabyo ni ikigo cy’amashuri cya GS Ste Madeleine Ngoma, GS Kizi na ES Nyamagabe byose biherereye mu karere ka Nyamagabe.
Umuvugizi w’ubugenzacyaha-RIB, yatangaje kandi ko nyuma yo gutabwa muri yombi kw’uyu Bigoreyiki Jean Marie Vianney, Dosiye yiwe igiye guhita ishyikirizwa ubushinjacyaha.
Mbabazi Modeste, yatangarije intyoza.com kandi ko ingano y’amafaranga Bigoreyiki akurikiranyweho kunyereza atari ngombwa kuyitangaza, gusa ngo ibyo uru rwego rw’ubugenzacyaha(RIB) ibyo rufite ari byinshi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com