Rwamagana: Abakozi batanze hafi Miliyoni 7 mu guhashya imirire mibi mu bana
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko abakozi b’akarere n’izindi nzego zigakoreramo bakusanyije inkunga ingana na 6,950,000Fr yo gufasha abana 644 bafite ibibazo by’imirire mibi. Ibi ngo bakaba basanga batakomeza kuyobora abaturage bafite ibibazo kandi aribo babashinzwe.
Gukunda igihugu, kwitanga no gukunda abaturage uyoboye nibyo byatumye abakozi bakora mu karere ka Rwamagana n’izindi nzego zigakoreramo batanga amafaranga y’u Rwanda 6,950,000Fr. Ni amafaranga azafasha abana bafite imirire mibi, nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Jeanne Umutoni, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko nyuma y’uko Perezida wa Repubulika aberetse ikibazo cy’imirire mibi kiri muri bamwe mu bana b’abanyarwanda, ngo baricaye basanga ko hari icyakorwa.
Nyuma yo gusanga ko nta ngengo y’imari ihagije yagenewe iki gikorwa ngo baricaye baraganira basanga bakwiye kwikora ku mufuka buri wese mu bushobozi afite bagakemura ikibazo.
V/Mayor Umutoni agira ati” Twakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda 6.950.000F mu rwego rwo kurwanya imirire mibi y’abana. Aya mafaranga yakoze ibikorwa bitandukanye mu bigo nderabuzima kuko yaguze amata abana baranywa, tugura ibyo kurya bifasha abafite imirire mibi, ndetse twubaka ibikoni kubatabigiraga. Ibi twabikoze muri gahunda twise Fatiraho ni gahunda yadufashije cyane.
Uwizeyimana Francoise utuye mu murenge wa Muhazi yemeza ko ikibazo cy’imirire mibi cyagabanutse bitewe nuko ubuyobozi bwamanutse bukaza kureba icyo kibazo mu midugudu no kwigisha uburyo bakwita ku bana bagaragaje ikibazo cy’imirire mibi.
Mu ibarura ryakozwe mu karere ka Rwamagana mu mwaka wa 2018, hagaragaye abana 644 mu mirenge yose uko ari 14 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi kugeza muri uku kwezi kwa gatatu kwa 2019 hasigaye abana 45 Gusa nabo bakaba bagikurikiranwa n’ubuyobozi.
Maisha Patrick