Kicukiro: Polisi yagaragaje umwe mu bakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bahambaye
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019, Polisi yeretse itangazamakuru umugabo yafatanye imifuka 12 y’urumogi mu nzu yari yarahinduye ububiko bw’urumogi.
Ukiliwabo Amri w’imyaka 40 yafatiwe mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kicukiro akagari ka Kagina afatirwa mu gipangu yarashinzwe kurinda yarahahinduye ububiko bw’urumogi.
Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goreth Umutesi umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo rikomoka ku bufatanye buri hagati ya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha.
Yagize ati ”Polisi yahawe amakuru n’abaturage ko hari umugabo ushizwe kurinda igipangu cy’uwitwa Mukandori (uba mu gihugu cy’Ububirigi) akaba yaragihinduye ububiko bw’urumogi rukwirakwizwa mu mujyi wa Kigali”.
Akomeza avuga ko Polisi ikibona aya makuru yihutiye gutegura ibikorwa byo kumufata, mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu akaza gufatwa afite iriya mifuka yuzuye urumogi.
CIP Umutesi yasabye abaturage bakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubireka kuko urumogi rwashyizwe mu biyobyabwenge bihambaye n’ibihano bikaba byariyongereye.
Yagize ati “Ibihano ku Guhinga, gutunda cyangwa gucuruza urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bihambaye byariyongereye aho ubifatiwemo ashobora guhanishwa igifungo cya burundu, buri wese akwiye kubyirinda kuko bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha bikanahungabanya umutekano w’abaturage.”
CIP Mutesi yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Amri, wari ufite ububiko bw’urumogi afatwa, maze asaba abandi baturage kwigana uru rugero rwiza rwo guha Polisi amakuru ku muntu wese babonye cyagwa bakekaho gutunda, gucuruza ndetse no kunywa ibiyobyabwenge.
Kuri ubu Amri yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ku byaha akekwaho.
Mu gihe yaba ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo iteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com