Nyabihu: Abanyeshuri baketsweho ubujura bw’igikapu babuzwa ibizamini bashyikirizwa RIB
Abanyeshuri bane b’abahungu biga muri College Baptiste de Kabaya(CBK) kuva ku wa kabiri tariki 26 Werurwe kugera kuri uyu wa 1 Mata 2019 batawe muri yombi babuzwa gukora ibizamini bakekwaho kwiba igikapu cya mugenzi wabo.
Theogene Hakizimana, umuyobozi wa College Baptiste de Kabaya(CBK) yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri uko ari bane bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha-RIB nyuma yo gukekwaho ubujura.
Amakuru agera ku intyoza.com ni uko aba bana uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya Jomba ho muri Nyabihu. Ubuyobozi bw’ikigo bukaba butangaza ko bumaze kwakira ababyeyi b’abana batatu. Buvuga kandi ko aba bana batigeze bakora bimwe mu bizamini.
Umuyobozi w’ikigo avuga ko nubwo ari bane ngo umwe niwe wemeye ko yibye igikapu. Bagenzi be nabo kubera gukekwa ko hari ibindi bikapu byagiye byibwa ngo barafashwe bashyikirizwa RIB.
Hakizimana yagize ati“ Ni abana bane harimo umwe wafatiwe mucyuho afite igikapu yari ajyanye, ariko afatiwe mucyuho abandi bana batatu bataka ko ibikapu byabo byabuze ndetse hanagaragara ahantu abatwaye ibikapu bajugunye amakaye”.
Uyu muyobozi w’Ikigo, avuga ko mu gutanga aba naba ngo icyari kigenderewe si ukugira ngo bafungwe, ahubwo ngo bari bagendereye gukura amakuru muri aba banyeshuri y’umuntu ugura ibikapu nk’ibi biba byibwe.
Ubuyobozi bw’iki kigo nk’uko Hakizimana yabitangarije intyoza.com ngo bukeka ko inyuma yacyo haba hari umuntu wakira ibiba byibwe muri rusange n’abanyeshuri ngo kuko atari ubwambere habura ibikoresho by’abana.
Mu kumenya ibijyanye n’ifungwa ry’aba banyeshuri umuyobozi w’ikigo avuga ko bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha-RIB, umuvugizi w’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste yabwiye intyoza.com ko akurikije igihe bivugwa ko bafatiwe bagombye kuba batakiri mu maboko ya RIB. Gusa yavuze ko agiye kubaza neza iby’iki kibazo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com