Kamonyi: Umuhanzi Bonhomme yahobeye Inkotanyi yiyibutsa iyamurokoye atigeze amenya
Jean de Dieu Rwamihare, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Bonhomme ubwo kuri uyu wa 19 Mata 2019 yifatanyaga n’abanyakamonyi by’umwihariko Abanyarukoma kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mbere yo kuririmba imwe mu ndirimbo yateye benshi ikiniga yasabye Umusirikare w’Inkotanyi guhaguruka akamuhobera mu rwego rwo gushimira Iyamurokoye atigeze amenya.
Bonhomme, mu guhobera umusirikare w’Inkotanyi avuga ko bimwibutsa umugabo yita “Inkotanyi” yamurokoye ariko atigeze amenya ndetse atabonye mu myaka 25 ishize. Ahamya kandi ko ibi byongera kumwibutsa Ubutwari bw’Inkotanyi zagize mu kurokora ubuzima bw’Abatutsi bicwaga urwagashinyaguro muri Jenoside.
Akomeza avuga ko aho yari yihishe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yarokowe n’umugabo ( Inkotanyi), ariko ko ikimubabaza ari ukuba mu gihe cy’imyaka 25 ishize atarigeze amenya cyangwa se ngo ahure n’iyo Nkotanyi yamurokoye.
Avuga ko atekareza iteka ko ahari ikiriho, kose ashobora no kuba aba yicaye mu bandi ariko akaba atamuzi cyangwa se atibuka ko yamurokoye ubu akaba ariho kubera we. Ibi nibyo byamuteye gusaba umusirikare wa RDF ( Inkotanyi) guhaguruka mu ruhame akamuhobera, akamushimira yibuka ko hari Inkotanyi yamurokoye.
Bonhomme, avuga ko iki ari igikorwa akora buri gihe ndetse azajya akora kenshi aho azaba ari agamije kwibuka no guha agaciro uwo akesha kubaho ( Warokoye ubuzima bwe). Avuga kandi ko atekereza ko hari n’abandi nkawe barokowe batyo ariko batigeze bamenya uwabarokoye ndetse batigeze babona akanya ko guhura ngo babashimire.
Yasabye buri wese ko mu gihe afite uwo yibuka wagize uruhare mu kumurokora, yaba amubona bahuye cyangwa se baturanye, ko yajya amushimira akamubwira ko yakoze kugira uruhare mu kumurokora cyangwa se kurokora undi wundi.
Zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yaririmbiye I Rukoma zirimo; Sinzi Iyo wiciwe, Ijambo ryanyuma yavuze n’izindi zateye abatari bake ikiniga, baba abakiri bato n’abakuze mu ngeri zose baganjwe n’amarangamutima maze bafatwa n’ikiniga.
Bonhomme, yasabye kandi buri wese ko mu rwego rwo gufasha abiciwe kubohoka ku mutima bajya bakoresha ukuri mu kugaragaza aho abishwe bashyizwe bityo imiryango yabo n’abanyarwanda muri rusange bakabashyingura mucyubahiro.
Yababwiye ko hari aho yasomye amagambo avuga ko Iyo umuntu azi cyangwa yabonye aho umuntu yiciwe, yajugunywe ariko akaba atahavuga ko mu mutima we haba harabaye nk’irimbi ry’uwo muntu. Ko rero ibyiza ari ukuhavuga no kuherekana mu buryo ubwo aribwo bwose bityo nawe ubwe akabohoka.
Intyoza.com twifuje kumenya byinshi kuri iyi Nkotanyi yarokoye Bonhomme, ariko kuko tutabashije guhita tumubona twohereje ubutumwa bunyuze kuri Whatsapp ya Bonhomme arabubona ariko ntiyabusubiza. Amatsiko y’ibi bihe uyu muhanzi yibuka ndetse n’inkotanyi yamurokoye ubwo azagira umwanya wo kugira icyo abivugaho tuzabikubwira nawe ubashe gushira amatsiko kuri bimwe waba wibaza kuriwe n’Inkotanyi yibuka, akesha kugira uruhare mu kumurokora.
Munyaneza Theogene / intyoza.com