Karongi: Kubahiriza amategeko byatumye umumotari yitandukanya n’ukekwaho icyaha
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kujya bagira amakenga y’ibyo batwaye mu rwego rwo kwirinda kupakira ibintu bitemewe n’amategeko birimo ibiyobyabwenge, magendu n’ibindi kandi igihe bahagaritswe n’inzego z’umutekano bakabikora hagamijwe kwirinda kwitwa abafatanyacyaha igihe uwo batwaye yaba afatanwe ibintu bitemewe.
Ni mu gihe kuri uyu wa 21 Mata 2019 Polisi ikorera mu karere ka Karongi yafashe moto yari itwawe na Sibomana Evariste ahetse Niyigena Jean de Dieu w’imyaka 28 y’amavuko afite ibiro 11 by’urumagi mu bikapu bibiri yerekeza mu karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko iyo moto yafatiwe mu muhanda Karongi- Ngororero- Muhanga, aho uwari uyitwaye Polisi yamuhagaritse agahita ahagara mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo yikeka ari nabwo mu bikapu by’uwo yari ahetse basangagamo urumogi.
CIP Gasasira yasabye abatwara ibinyabiziga kurangwa n’umuco wo kubahiriza amategeko kuko mu gihe uyarenzeho nkana, ufatwa nk’umufatanyacyaha iyo uwo utwaye yakoze ibinyuranyije n’itegeko.
Ati “Uko uyu mumotari yahagaze byeretse abapolisi ko nta mugambi yari afitanye n’uwo atwaye. Gusa urumva iyo aza kwanga guhagarara akaza gufatwa n’abapolisi bari imbere byari kwerekana ko yahungishanga uwo yari atwaye, rero abatwara ibinyabiziga bose bakwiye kujya bumvira kuko bibatandukanya n’abakekwaho ibyaha n’amakosa.”
CIP Gasasira yavuze ko Niyitegeka Jean de Dieu wari ufite urumogi, yanasanganwe inoti ebyiri (2) z’amafaranga 2000 buri imwe z’amiganano.
Yasabye abatwara ibinyabiziga ndetse n’undi wese wagira amakenga y’uko hari umuntu upakiye ibintu bitemewe birimo ibiyobyabwenge n’ibindi ko yajya atanga amakuru kuri Polisi imwegereye mu rwego rwo gukumira ingaruza zakomoka ku ikwirakwira ry’ibyo bintu bitemewe.
Yagize ati “Ibintu byose bitemewe ni uko biba bifite ingaruka byagira k’ubikoresheje, rero uwagira amakenga yabyo wese akwiye kujya yihutira gutanga amakuru kugira ngo tubashe gukumira ingaruka zabyo mbere y’uko zigaragara.
Niyitegeka Jean de Dieu yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Rubengera kugira ngo ibyo ikekwaho bikorweho iperereza, mu gihe umumotari yahise yikomereza akazi ke ko gutwara abagenzi.
Ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi.
intyoza.com