Kamonyi: Yakubiswe ategewe nzira agirwa intere birangira apfuye
Ingabire Solange w’imyaka 35 y’amavuko mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Gicurasi 2019 yategewe mu nzira n’abantu baramukubita. Abatabaye ngo bamujyane kwa muganga yabapfiriyeho mu nzira.
Uru rugomo rwo gukubita uyu Ingabire Solange rwabereye mu Mudugudu wa Bumbogo, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga mu masaha ya saa saba zishyira i saa munani z’ijoro ryakeye.
Emmanuel Mbonigaba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga yahamirije intyoza.com amakuru y’urupfu rwa Ingabire Solange, anavuga ko bakeka ko uru rupfu rwatewe n’inkoni yakubiswe nubwo ntawuzi uburyo yakubiswemo kugeza ubwo abatabajwe bamusanze ari intere bamujyana kwa muganga akabapfiraho.
Yagize ati” Twamubonye yanegekaye, ajyanywe kwa muganga ageze munzira arapfa. Ariko yari yanegekaye cyane bitewe n’inkoni. Hari abakekwa bashakishijwe bamwe barafatwa, hari n’abataraboneka. Akomeza abuga ko umurambo wa nyakwigendera Ingabire wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru ( ibyitwa ibitaro bya Police) kugira ngo apimwe.
Gitifu Mbonigaba, avuga ko amakuru y’uyu mugore bayamenye bayabwiwe n’umuturage wamubonye agahuruza ubuyobozi muri iryo joro, hanyuma Akagari n’Umudugudu bagatabara. Uyu nyakwigendera ngo yatezwe ava ahazwi nko muri Arikide. Ubuyobozi buvuga kandi ko butazi niba hari icyo nyakwigenda yapfaga n’abakekwaho kumukubita kugeza aho bimubyariye urupfu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com