Rubavu: Yafatanwe ibiro 66 by’urumogi
Kuri uyu wa 31 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafashe Nduwayo Jean Claude w’imyaka 24 atwaye urumogi ibiro 66 kuri moto TVS RE 266 Q yerekeza mu mujyi wa Kigali.
Nduwayo usanzwe utuye mu murenge wa Kimisagara mu mujyi wa Kigali yafatiwe mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu afite ibiro 66 by’urumogi amaze kubyambutsa umupaka aho yari afite umugambi wo gukwirakwiza ibyo biyobyabwenge hirya no hino mu gihugu.
Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko Polisi yafashe uyu mugabo ku bufatanye n’abaturage kuko aribo batanze amakuru.
Ati “Mu masaa 18h30 z’umugoraba abaturage babonye uyu mugabo atwaye moto ipakiye ibintu bagira amacyenga kuko babonaga aturutse hafi y’umupaka bihutira kumenyesha Polisi maze iramufata isanga apakiye urumogi.”
Yakomeje avuga ko bidakwiye ko umuntu yijandika mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ubifatiwemo bimugiraho ingaruka nyinshi haba kuri we ndetse no k’umuryango we.
Yagize ati “Iyo wishoye mu biyobyabwenge bikwangiriza iterambere kuko ubuzima bwawe burangirika ukaba ntakindi watekereza cyagufasha n’umuryango wawe ndetse iyo ubifatiwemo urabihanirwa bityo ukabera abawe umutwaro.”
CIP Gasasira akomeza aburira abantu ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese washaka kwangiza ubuzima bw’abaturage abicisha ibiyobyabwenge ndetse ko aribyo ntandaro y’ibindi byaha bihungabanya ituze mu baturage.
Yashimiye abaturarwanda bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge bakaba batanga amakuru yaho babikeka ndetse asaba buri wese kugira uruhare mu kubirwanya atangira amakuru ku gihe.
Nduwayo Jean Claude yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Gisenyi. Aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
intyoza.com