Nyabihu: Umugabo yafatanwe ibiro 13 by’urumogi bitewe n’abakarani
Kuri uyu wa 16 Kamena 2019, Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira yafatiye mu modoka itwara abagenzi Mujyarugamba Norbert w’imyaka 29 y’amavuko apakiye urumogi ibiro 13 mu mufuka w’ibirayi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko uyu mugabo yafashwe avuye mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu asanzwe akoreramo akanawucumbikamo atashye iwe aho akomoka mu karere ka Ngororero mu murenge wa Kageyo.
Yagize ati “Imodoka yari ivuye i Nyabihu yerekeza mu karere ka Ngororero igeze mu murenge wa Mukamira irahagarara ngo ishyiremo abandi bagenzi ari nako bashyiramo imitwaro yabo, abakarasi bageze ku mufuka wa Mujyarugamba bawutsindagiye ngo wegerane n’iyindi bumva harimo ikintu gikomeye gituma utegera iy’indi niko kuwufungura ngo barebe ibirimo kuko we yababwiraga ko ari ibirayi.”
Yakomeje avuga ko abo bakarasi bahise bafungura uwo mufuka w’ibirayi basangamo igipfunyika cy’umufuka kirimo ibiro 13 by’urumogi niko guhita bitabaza Polisi ikorera kuri sitasiyo ya Mukamira iramufata.
CIP Gasasira yashimiye uruhare rw’aba baturage bagaragaje kugira ngo Mujyarugamba afatwe atarakwirakwiza iki kiyobyabwenge.
Yagize ati “Uyu ni umuco wagakwiye kuranga buri wese nkuko Polisi ihora ibikangurira abaturage ku gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba. Turashimira aba bakarasi uruhare bagaragaje rwo kubaka igihugu cyabo batangira amakuru ku gihe akumira iki kiyobyabwenge.”
Yakomeje ashimira abo baturage bahaye amakuru Polisi, asaba n’abandi bose gutanga amakuru hakiri kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu Rwanda kuko bigira ingaruka nyinshi, haba k’ubuzima no k’ubukungu by’uwabinyweye, ku muryango nyarwanda no ku gihugu muri rusange.
CIP Gasasira yaboneyeho umwanya wo gusaba abanywa, abacuruza n’abakwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana, ubujura n’ibindi.
Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 263 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihabijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye; bibarizwamo n’urumogi
intyoza.com