Kamonyi: Ingona zishimira kota akazuba ku mwaro w’uruzi rwa Nyabarongo zikiyereka abagenzi-Amafoto
Ingona zidakunze kenshi kota akazuba ngo ziyereke abantu ku nkengero y’uruzi rwa Nyabarongo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Nyakanga 2019 imwe muziba muri uru ruzi yamaze amasaha asaga atandatu yota akazuba, iha rugari abashaka kuyireba kugeza yisubiriye mu cyanya cyayo.
Amakuru y’Iyi Ngona yavuye muruzi ikaza kota akazuba ku i saa tatu ishyira saa yine z’igitondo si benshi bayamenye, ariko mu bayamenye rugikubita harimo umunyamakuru w’intyoza.com wageze aho ku mwaro ubwo yari imeze nk’ituje ariko bigaragara ko ireba ibihita byose itanduranya akayifata amafoto ari nayo ugiye kureba hano.
Iyi Ngona, ubwo twayisangaga aho iryamye hafi y’ikiraro cya Nyabarongo (kuri Ruriba) ahateganye n’umuhanda mushya uturuka ku musozi wa Kigali ariko ikaba yari ku ruhande rwa Kamonyi, yaje gusubira mu cyanya cyayo saa cyenda n’iminota mirongo itatu(15h30) nabwo itabishaka kuko mu gusigana kwa bamwe bayirebaga bavugaga ko yaba atari nzima nubwo yanyuzagamo igakanura ndetse ikanyeganyeza bimwe mu bice byayo by’umubiri ntawe yakura, baciye ibisheke bacamo ingeri barayitera yisubirira mu mazi ityo.
Amwe mu makuru agera ku intyoza.com avuga kandi ko ishobora kuba yaje ihaze nubwo ntawe uzi icyo yariye cyangwa uwo yariye. Hari n’abavuga ko ari imwe muzatezwe imitego kenshi igasimbuka urupfu dore ko ahagana mu ijoshi ryayo byagaragaraga ko ihafite ikibazo. Andi makuru nayo tutarabonera gihamya ngo ni uko yaba yaje yirukankanywe n’abantu imaze kubakoramo umwe.
Ngaya amwe mu mafoto yafashwe twaguhitiyemo:
Reba indi nkuru mu mafoto duherutse kugukorera aho Imvubu yari yakutse irimo kurishanya n’Inka. Kanda iyi link: Kamonyi: Imvubu yakutse iza imusozi kurishanya n’inka mu rwuri-Amafoto
Munyaneza Theogene / intyoza.com