Kamonyi: Bafite imishinga yo kubaho neza no kwiteza imbere bakesha Ababikira b’Ababerinaridine
Amatsinda y’ibimina n’amakoperative yo kubitsa no kugurizanya yiganjemo igitsina Gore, kuri uyu wa 10 Nzeli 2019 bahawe amafaranga asaga Miliyoni icumi bashora mu kwiteza imbere babikesheje ababikira b’Ababerinaridine. Imyaka ibaye 24 bafashijwe kwibumbira hamwe bakishakamo ibisubizo kugeza kubyo bibwiraga ko bidashoboka.
Umubikiri witwa Mukarubayiza Donatilla, umwe mubatangije ibi bikorwa byo kubumbira hamwe aya matsinda yiganjemo ab’igitsina gore, yabwiye intyoza.com ko uko yabonaga aba bantu muri 1995 bagitangira izi gahunda n’uko bari uyu munsi ngo ababonamo ibindi biremwa bishya.
Ati” Nageze hano mu 1995, abantu nabonaga uyu munsi iyo mbabona mbona barahindutse ibindi biremwa bishya”. Akomeza avuga ko mu bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu iterambere bagezeho, byafashije abumvaga batakwicarana kongera kuba umwe, barasabana bafatanya kwiteza imbere no kubaka imiryango yabo n’ Igihugu muri rusange.
Ibi bikorwa, Umubikira Mukarubayiza avuga ko byakozwe binyuze mu kigo bashinze cyitwa CEFAPEK, batangira bashinga amatsinda agamije gufasha abaturage kwivana mu bukene bakiteza imbere, gushyira hamwe bagamije gukemura ibibazo bitandukanye byari bibangamiye umuryango Nyarwanda wari ukiva muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu munsi abatangiriye ku guhabwa ibihumbi bitatu babaye abantu bakomeye, amatsinda araguka bakora ibikorwa bikomeye by’iterambere ry’Igihugu.
Mukamparirwa Azera, amaze imyaka 24 muri ibi bimina byo kubitsa no kugurizanya. Yabwiye intyoza.com ko batangiye bafashwa kwibumbira hamwe, bakagurizwa amafaranga ibihumbi bitatu cyangwa bine ngo bashake icyo bakora bikure mu bukene ari nako hagati yabo nk’abaturage bafashwa kugarura icyizere cyo kongera kubaho no kubana mu bumwe bugamije kubaka imiryango yabo n’Igihugu.
Mukamparirwa, avuga ko uyu munsi ageze ku kuba yaguza amafaranga asaga Miliyoni ebyiri akayakoresha kandi akayasubiza hariho n’inyungu nta kibazo. Avuga ko aba bihaye Imana babafashije kongera kuba abantu biyumvamo agaciro n’ubushobozi mu gihe bari batakifitiye icyizere cy’ubuzima, abumvaga batakwicarana bunga ubumwe basangira byose bumva ko ari amaboko amwe igihugu gikeneye.
Avuga muri make uko yatangiye yagize ati“ Nari umubyeyi udafite epfo na ruguru, ndi umukene no kubona igitenge mbitega ku mugabo. Twageze aho baduha amatungo magufi, bukeye baduha Inka, tukaguza amafaranga tukayakoresha aho nayacuruzaga ubundi ngahinga, mbasha kurihira abana batatu amashuri barimo babiri bize kaminuza, nubatse inzu nziza igezweho, ngura ikigega cy’amazi kijyamo Litiro ibihumbi bitanu, duhinga imirima y’igikoni n’ubundi buhinzi n’ibindi”.
Akomeza ati “Aba bihayimana batwigishije ubuzima, kubana n’abandi, gukemura amakimbirane, twari tuvuye muri Jenoside hari abatarabashaga kwegerana ariko icyari imipaka idutanya cyavuyeho tuba bamwe, tujya mu mashyirahamwe kandi dukorera hamwe nta kibazo, muri make twubatse ubumwe”.
Igikorwa cy’uyu munsi kitabiriwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi nk’abafatanyabikorwa kandi baba hafi aba bagore bari muri aya matsinda babafasha mu bujyanama n’ibindi bikorwa bahuriramo nk’abagore bagize umubare munini wabagize amatsinda.
Uwizeyimana Christine, umuyobozi w’urugaga rw’abagore rushamikiye kuri RPF-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko basabye aba bagore bagize 90% irenga by’aya matsinda kuba urugero rw’aho batuye, gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kuba ba “Nkore neza bandebereho”.
Uwizeyimana, avuga kandi ko babasabye gukoresha neza amafaranga bahabwa kugira ngo agaruke afashe n’abandi bityo buri wese atere intambwe imuganisha ku kwigira no gufasha umuryango we gutera imbere no guteza imbere igihugu muri rusange. Yabasabye kandi kumenya gahunda za Leta no guharanira ko aho batuye haba ahantu h’icyitegererezo bakarangwa n’indagagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Umukozi uhagarariye imirimo mu karere wari muri iki gikorwa yasabye abagize aya matsinda banahawe amafaranga ko bakwiye gukoresha neza amafaranga bahawe, ko atari ayo kujya gukemura ibyo batayaherewe. Yibukije abakuru b’amakoperative ko ari abakozi, ko bakwiye gukora bungura Koperative n’abanyamuryango bayo, banibuka ko bagomba kubazwa ibyo bakora kandi bakirengera amakosa yabagaragaraho.
Abagize aya matsinda bavuga ko yabafashije gukemura ibibazo byinshi, aho banashyizeho ikigega cy’imyaka ku buryo batabura imbuto cyangwa ngo hagire uwicwa n’inzara. Bafite kandi uburyo bw’ubwizigame bwo gukemurirana ibibazo byaba iby’amashuri y’abana, amacumbi, guhana amatungo nk’inka n’ibindi bibazo bishobora kubangamira umwe muri bo.
Mu bantu basaga 3,000 babarizwa muri aya matsinda, abagore nibo biharira umubare munini kuko ari 2410 abagabo bakaba 612. Muri aba kandi harimo abana 440 bafite ubumuga bakurikiranwa n’aba bihaye Imana hirya no hino. Igikorwa cyo gufata amafaranga kw’aya matsinda kiba mu kwezi kwa cyenda n’ukwa Gatatu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Muraho neza bakozi namwe bayobozi b’ikinyamakuru intyoza. Tunejejwe n’amakuru meza mutugezaho atuma tumenya byinshi. Nkaba ngirango nkosore amazina yanditswe nabi ariyo aya: bandika CEFAPEK (Centre de Formation Agricole et de Petit Elevage de Kamonyi); na MUKARUBAYIZA Donatilla ntabwo ari Mukarugwiza. Murakoze.
Urakoze cyane kudukosra, gusa niyo mazina baduhaye bituma tutabaza. ni ikosa twemera kdi dushimye ko mutuba hafi.