Abimukira bagiye kuzanwa mu Rwanda ngo kuribo ni nko gucika urupfu
Umwe mu bimukira 500 bagiye kuzanwa mu Gihugu cy’u Rwanda yemeza ko kuvanwa mu gihugu cya Libiya, aho bafungiwe mu bigo ari nko gucika urupfu nubwo bibaza ku hazaza habo nyuma yo kugezwa mu Rwanda.
Bamwe mu bimukira bo ku mugabane wa Afurika bari mu gihugu cya Libiya bagera kuri 500 bagiye kuzanwa mu Rwanda ku masezerano yasinywe hagati y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika ndetse n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi( UNHCR).
Umwe muri aba banyafurika 500 b’abimukira bari muri Libiya aho baba bafashwe akenshi bashaka kwambuka inyanja bajya mu bihugu byo hakurya ya Afurika bahunze, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ari muri iki gihugu kuva mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2019.
Avuga ko kuvanwa muri iki gihugu cya Libiya bazanwa mu Rwanda ari nko guhunga urupfu. Gusa na none ngo bibaza muri rusange ahazaza habo.
Biteganijwe ko aba banyafurika b’impunzi bazagezwa mu Rwanda mu byumweru bibiri biri imbere aho bazajyanwa mu nkambi bateguriwe mu Bugesera ho mu Ntara y’Uburasirazuba.
intyoza.com