Kamonyi: Umunyeshuri afunze akekwaho gutera mwarimu umukasi akamukomeretsa
Mu rwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi, kuri uyu wa 19 Nzeri 2019 umunyeshuri ubwo yogoshwaga ku ngufu n’umuyobozi mu kigo ushinzwe amasomo, ubwo uyu munyeshuri yamwishikanuraga ngo umukasi yogosheshwaga wakomerekeje uyu muyobozi ku jisho bibera intandaro umunyeshuri yo gufatwa agafungwa ashinjwa gukomeretsa umuyobozi. Asanzeyo bagenzi be bandi.
Intandaro y’ibibazo byose ngo ni ubuyobozi bw’ikigo butita ku migendekere n’imyitwarire myiza y’abanyeshuri, aho abiga muri iki kigo bashinja ubuyobozi kubaba kure, kutabitaho no kwihugira mu byabo bakibagirwa inshingano zabo.
Byatangiye, abapolisi n’abasirikare bajya kuganiriza abanyeshuri mu kigo, babona abanyeshuri bafite imisatsi idakwiye bahita bogosha bamwe mubo babonaga bakabije. Mu kugenda kw’izi nzego, kuko umuyobozi w’Ikigo atari ahari basabye umuyobozi ushinzwe amasomo gusigara akemura ikibazo cy’abanyeshuri bafite iyo misatsi.
Bamwe mu banyeshuri babwiye intyoza.com ko uyu muyobozi mu kugikemura yashatse gukoresha ingufu ndetse bamwe mu banyeshuri bamusaba ko yareka bakajya kubyikorera aranga. Ubwo yogoshaga umwe muri aba banyeshuri ku ngufu, yaramwishikanuzaga birangira muri uku gukimbirana umukasi yakoreshaga amwogosha umukomerekeje ku jisho hafatwa umunyeshuri arafungwa.
Abanyeshuri nubwo bivugwa ko basanganwe imyitwarire idahwitse, aho nabyo bavuga ko bifitanye isano ituruka ku kutagira igitsure cy’ubuyobozi bw’ikigo butaboneka ngo bubiteho kandi bubabe hafi, bavuga ko ishyamba atari ryeru no hagati y’ubuyobozi bw’ikigo n’abakozi barimo n’abarimu mu kigo kuko badahuza mu cyerekezo gikwiye kuko ntawe ujya inama n’undi.
Abanyeshuri bashinja ubuyobozi bw’ikigo kutabitaho no kwihugiraho.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Gikundiro Ornella, yavugiye mu ruhame ko ikigo cyangiritse kandi ko ubuyobozi bw’Ikigo bubifitemo uruhare. Avuga ko nta muco ukiba mu kigo, ko havuga inkoni, ko abanyeshuri batumwe ababyeyi bajya kubakodasha hanze y’ikigo, ko ubuyobozi bw’ikigo ntacyo bumariye abana n’ibindi.
Uyu munyeshuri, yanavuze ko uretse kutabona ubuyobozi bw’ikigo, batajya nk’abanyeshuri bakoreshwa amabazwa nkarishyabwenge( test). Yerekanye uburyo ikigo cyangiritse kugeza ubwo bagira ibibazo bakabura ubuyobozi bubitaho. Ubwo yavugaga ibi byose, abanyeshuri bagenzi be bakomaga mu mashyi bishimiye uburyo atinyutse kugaragaza ibibazo bafite mu ruhamwe rurimo n’abayobozi batandukanye.
Muri iki gitondo ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo na Polisi n’izindi nzego zose z’ubuyobozi zibarizwa mu karere zirimo izishinzwe uburezi bazindukiye muri iki kigo kuganira n’abanyeshuri babasaba kwisubiraho bakarangwa n’imyitwarire myiza n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Col. Rugazora, uyobora ingabo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza yasabye aba banyeshuri kwitwararika no kubaha abarimu babo kuko ari abantu b’ingirakamaro bakwiye kubahwa.
Yagize kandi ati ” Aba barimu babahagaze imbere ni Abarezi, ni Ababyeyi banyu. Ni mububahe kuko mwarimu akwiye kubahwa. Turabasaba kugira ngo mwifate neza muhe mwarimu agaciro”. Yongeyeho ko ibibazo bateje, isura mbi bihesheje aribyo byatumye ubuyobozi buhaguruka bukirengagiza indi mirimo yagombaga gukorwa. Yabibukije ko ari abana b’Igihugu ari nayo mpamvu ubuyobozi bubitayeho.
Baba abanyeshuri, baba abaturiye iki kigo, baba bamwe mu bayobozi batandukanye baganiriye n’intyoza.com bahamya ko ibibazo by’iki kigo bimaze ibihe n’ibihe, ko n’ubuyobozi bw’ikigo bwananiwe kugira icyo bubikoraho.
Si ubwa mbere imyitwarire mibi igaragaye muri iki kigo. Si ubwa mbere kandi bamwe mu banyeshuri muri iki kigo bagaragaweho n’imyitwarire mibi irimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuzana inzoga bakazinywera mu ishuri ndetse rimwe na rimwe ubuyobozi bw’ikigo bukabafata ariko bukabiryamana aho kwegera izindi nzego.
Kwihugiraho, kutajya inama mu kigo, kutegera izindi nzego z’ubuyobozi zifite mu nshingano uburezi na gahunda zindi z’Igihugu nibyo ntandaro y’ibibazo bigejeje bamwe mu banyeshuri gusa n’ababa ibyigomeke no kwiyumvamo abadakorwaho imbere y’ababayobora.
Uretse iki gikorwa cyo gukomeretsa umuyobozi w’ikigo ushinzwe amasomo bikekwa ko cyakozwe n’umwe mu banyeshuri wahise unafatwa agafungwa, hari bamwe mu banyeshuri mu gihe gito gishize bakubise umukozi ushinzwe umutekano mu kigo ndetse n’ukora mu gikoni. Aba barafashwe barafungwa.
Muri ibi bibazo kandi, bamwe mu banyeshuri bagaragarije intyoza.com ko barambiwe ubuyobozi bw’ikigo butabitaho kugeza n’ubwo bubashumuriza abantu badafite aho bahuriye n’uburezi ndetse n’igiko bakaza kubakubitira mu kigo nk’aho nta buyobozi bagira. Ubwo umwe muri aba bikekwa ko bateje ibibazo yafatwaga, umwana w’umukobwa w’umunyeshuri wabazaga impamvu atwawe gufungwa ngo yakubiswe nk’iz’akabwana n’abantu batagize aho bahuriye n’uburezi, aho bamukubitaga mu birenge n’ahandi akabura utabara.
Umuyobozi w’ikigo ndetse n’umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Kamonyi banze nkana kugira icyo babwira umunyamakuru w’intyoza.com kuri ibi bibazo nyamara bari ahabereye ibiganiro byahuje ubuyobozi, abarimu n’abanyeshuri.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Birababaje kandi biteye agahinda, ngewe mbabona batambuka bambaye imyenda bakozemo amacupa,imisatsi biyogoshesha ukuntu, abakobwa bagasukisha,bakajya kwiga igihe bashakiye, abarimu babo ntibavuga , Nkibaza niba ikigo ari icya leta cg umuntu kugiti cye.
REB nitabare ihindure ubuyobozi bwikigo nibitaba ibyo GS Ruyenzi iraba indiri yibirara.
Niba umwana atinyuka gutera umukasi umwe mubayobozi kweri??????