Nyagatare: Hamenwe ibiyobyabwenge bitandukanye abaturage bakangurwa kubirwanya
Inzoga n’ibiyobyabwenge byamenwe, bigizwe na litiro 1,110 za Kanyanga, African Gin amapaki 2,965, Kambuca amapaki 1200, Soft Gin amapaki 60, Zebra Waragi amakarito 5, inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Umugorigori litiro 112 ndetse n’Urumogi ibiro 29. Ibi byose bikaba byarafatiwe mu mirenge ya Nyagatare na Rwimiyaga yo mu karere ka Nyagatare, byafashwe kuva muri nyakanga na nzeri 2019.
Ibi biyobyabwenge byamenewe mu ruhame kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2019, ubwo hari habaye inteko z’abaturage. Igikorwa cyo kubimena cyitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare Senior Superintendent of Police (SSP) Claude Bizimana ari kumwe n’umushinjacya w’akarere ka Nyagatare, Rusanganwa Augustin ndetse n’umunyamabanaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare Ingabire Jane.
SSP Bizimana yibukije abaturage bari bitabiriye inteko ububi bwo gukoresha ibiyobyabwenge no kunywa inzoga zitemewe.
Yagize ati: “Ibiyobyabwenge na ziriya nzoga usibye kuba byangiza ubuzima bw’ubikoresha binamugiraho ingaruka zirimo gufungwa no gucibwa amande mu gihe abifatanwe. Si we kandi bigiraho ingaruka gusa kuko n’umuryango we nawo izo ngaruka ziwugeraho ndetse n’igihugu muri rusange. Niyo mpamvu kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.”
SSP Bizimana, yababwiye ko ibiyobyabwenge binadindiza iterambere n’ubukungu bw’ubikoresha n’umuryango muri rusange kuko ubinywa ahora aribyo ararikiye ntagire umwanya wo gukora ngo yiteze imbere n’umuryango we ndetse bikaba n’intandaro yo gukora ibyaha bitandukanye. Aha akaba yaboneyeho kubasaba kujya bakora ibikorwa byemewe n’amategeko bakirinda ibyateza umutekano muke.
Yashimiye abaturage bagize uruhare rukomeye rwo gutanga amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa, abasaba gukomeza ubwo bufatanye mu rwego rwo kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.
Umushinjacyaha mu karere ka Nyagatare, Rusanganwa yasobanuriye abaturage itegeko riteganya icyaha cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibihano byacyo, ababwira ko ibihano byiyongereye bityo abasaba kubyirinda no kubirwanya kuko biteza ingaruka mbi k’umuntu no ku muryango nyarwanda muri rusange.
Nyuma y’inama abaturage bagaragaje ko banyuzwe n’ibiganiro bahawe n’abayobozi biyemeza ko bagiye gukaza ingamba ubwabo mu kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, bakabinyuza mu gutanga amakuru kandi ku gihe.
intyoza.com