Rubavu: Umuturage yafatanwe udupfunyika 2,000 tw’urumogi
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abanyarwanda kwirinda ibikorwa byose bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Nzeri 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ifatiye umugore witwa Iyakaremye Sarah ufite imyaka 31 y’amavuko afite udupfunyika ibihumbi bibiri (2000) tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Iyakaremye yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, akimara gufatwa yavuze ko yari aruhawe n’umuntu urukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
CIP Kayigi yaboneyeho gusaba abaturage gucika ku ngeso mbi yo gukoresha ibiyobyabwenge kuko ingamba zo kubirwanya zarafashwe ndetse ku bufatanye n’abaturage, abantu bakoresha ibiyobyabwenge ntibizabahira.
Yagize ati: “Kubera ko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka ziterwa n’ibiyobyabwenge, ubu baramenya umuntu winjiza ibiyobyabwenge mu gihugu cyangwa ubikoresha mu bundi buryo bagahita batubwira tukamufata.”
CIP Kayigi yakomeje avuga ko kugira ngo Iyakaremye afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye abivana muri Congo.
Yagize ati: ”Abaturage bihutiye gutanga amakuru kuri Polisi ko babonye umuntu w’injiranye urumogi ava mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo natwe twihutira gutabara dufata Iyakaremye mu gihe uwari uruzanye yahise yiruka akaba agishakishwa.”
Akomeza avuga ko basanze urwo rumogi rwari rupfunyitse mu bice bitatu, ndetse uyu mugore w’abana babiri yemera ko rwari urwe ariko arushyiriye undi muntu basanzwe bakorana ukorera mu mujyi wa Kigali wamwereye ko narumugezaho azamuha amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 (50,000frw).
CIP Kayigi yasabye abaturage kwirinda kwishobora mu icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko rigira ingaruka k’ubifatiwemo, kumuryango we ndetse no ku gihugu muri rusange.
Yagize ati: “Mu gihe ufashwe ucuruza urumogi bigira ingaruka kuri wowe ubwawe kuko urafungwa ugacibwa n’amande y’amafaranga washoye muri ubwo bucuruzi butemewe ndetse n’umuryango wawe ugutakazaho amafaranga ukugemurira.”
Yongeyeho ko urumogi ruri mu biyobyabwenge bikoreshwa cyane n’urubyiruko bityo ko ntaho igihugu cyaba kigana mu gihe gifite urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge. Yibukije abanyarwanda ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose, abasaba bubyirinda no gutanga amakuru ahantu hose babibonye.
Iyakaremye Sarah yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) sitasiyo ya Gisenye kugira ngo akorerwe idosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Mu gihe icyaha cyamuhama yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze Miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.
intyoza.com