Rubavu: Barindwi bakekwaho gukwirakwizaga urumogi bafatanwe udupfunyika turenga 4400
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba k’ubufatanye n’abaturage ikomeje ibikorwa byo kurwanya no gukumira abakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu. Ni muri urwo rwego mu bihe bitandukanye kuva tariki ya 25 Nzeri kugera tariki ya 28 Nzeri 2019 abantu barindwi(7) bose bo mu karere ka Rubavu mu mirenge itandukanye bafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bine na magana ane(4400).
Tariki ya 25 Nzeri 2019 uwitwa Iyakaremye Salah ufite imyaka 31 yafatanwe udupfunyika ibihumbi bibiri(2000), tariki ya 26 Nzeri abagabo batatu bafatanywe udupfunyika 1646, abafashwe ni Rurangirwa Sebastian ufite imyaka 36, Ngendahimana Placide w’imyaka 30 y’amavuko na Siboyintore Jean Claude. Kuri iyo tariki ya 26 Nzeri na none hafashwe uwitwa Tuyiyegurire Daniel ufite imyaka 22 na Hategekimana Ezechiel ufite imyaka 34, aba bafatanywe udupfunyika 400 tw’urumogi.
Ni mugihe tariki ya 27 Nzeri hafashwe uwitwa Niyibizi Abdul ufite imyaka 42, afatanwa udupfunyika 393 tw’urumogi, aba bose bafatiwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, abenshi mu bafatwa baba barukuye mu gihugu cya Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo barwinjiza mu Rwanda. Aba bantu akenshi bafatwa bari mu nzira zo kwerekeza mu mujyi wa Kigali kuko ngo niho baba bagiye kurucuruza.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi arakangurira abantu bagifite imigambi mibi yo gucuruza no kwirakwiza ibiyobyabwenge kubireka kuko ingamba zo kubarwanya zakajijwe.
Yagize ati:” Ingamba zirahari kandi zikomeye, urebye ingamba nta zindi usibye imikoranire myiza dusanzwe dufitanye n’abaturage, baraduha amakuru y’aho bakeka cyangwa babonye ibiyobyabwenge natwe tukihutira kubikurikirana tukabafata hakiri kare.”
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema gukangurira abantu kureka kwijandika mu biyobyabwenge ahubwo bagashaka indi mirimo yabateza imbere kandi yemewe n’amategeko.
Yagize ati:” Tuzakomeza gushishikariza abantu kuva mu bikorwa byabateza ibibazo birimo no gufungwa, ibiyobyabwenge nta cyiza cyabyo uretse kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda, ababifatiwemo nabo bikabagiraho ingaruka nk’izi zo gufatwa bagafungwa.”
Yabibukije ko ibihano ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge bihari bibategereje kandi ko byakajijwe cyane.
CIP Kayigi yakomeje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru yo kurwanya abacuruza bakanakwiza ibiyobyabwenge, yabakanguriye gukomeza gutanga amakuru.
Ati:” Biriya biyobyabwenge bigira ingaruka ku bana bacu, abaturanyi bacu ndetse n’abavandimwe bacu niyo mpamvu tubasaba kubashimira ku ruhare rwabo bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibiyobyabwenge kandi tukabasaba gukomeza gutanga amakuru.”
Aba bose icyaha kibahamye bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze Miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
intyoza.com