Kamonyi: Hafatiwe Moto itwaye inyama z’ingurube n’imodoka itwaye iz’inkoko zitujuje ubuziranenge
Kuri uyu wa 01 Ukwakira 2019 mu Murenge wa Rugalika Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi yafashe Moto itwaye inyama z’ingurube zitujuje ubuziranenge, inafatira kandi imodoka mu Murenge wa Runda ipakiye imifuka itatu irimo inyama z’inkoko nazo zitujuje ubuziranenge.
Rugalika, Moto yafashwe ni ifite ibiyiranga RE 581E yari itwawe na Uwamahoro Theoneste w’imyaka 26 y’amavuko ari kumwe na Niyomwungeri Alphonse w’imyaka 27 y’amavuko bapakiye ibiro 75 by’inyama z’ingurube zitujuje ubuzirange.
Mu Murenge wa Runda, hafatiwe Nzabagerageza Albert w’imyaka 46 y’amavuko atwaye imodoka ifite ibirango RAB 384Y apakiye imifuka itatu irimo inyama z’inkoko zihwanye n’ibiro 45 nazo zitujuje ubuziranenge.
Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturage kwirinda kugura inyama zitapimwe na muganga (Veterineri) ubifitiye uburenganzira kuko hari izigurishwa cyangwa zigatwarwa mu buryo butemewe zikaba zashobora gutera ingaruka mbi kubazirya.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi Chief Inspector of Police (CIP) Gaspard Ndayisaba avuga ko umuntu wari utwaye inyama kuri moto yari azivanye mu murenge wa Gacurabwenge azijyanye ahazwi nko ku Giti k’Inyoni mu gihe ab’imodoka bo bari bazivanye mu murenge wa Musambira bazijyanye mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati: “Ahagana saa tatu n’igice (09h30) za mu gitondo abaturage batanze amakuru ko hari moto igiye i Kigali ipakiye inyama z’ingurube kandi ko izo nyama zitapimwe na muganga (Veterineri) nibwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bahitaga bafata iyo moto bahamagara Veterineri w’umurenge wa Rugalika apimye izo nyama asanga ntizujuje ubuziranenge abategeka kuzihamba n’aho ba nyirazo bajyanwa ku murenge gucibwa amande”.
CIP Ndayisaba akomeza avuga ko Nzabagerageza Albert we yafatiwe mu murenge wa Runda apakiye imifuka itatu y’inyama z’inkoko yemera ko yari azikuye mu murenge wa Musambira k’umuturage ufite ubworozi bwazo agiye kuzicuruza mu mujyi wa Kigali, nawe bakaba barasanze izo nyama zitujuje ubuziranenge.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi aragira inama abaturage ko ibintu byose bitujuje ubuziranenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu kandi ko bigira n’ingaruka mbi ku bukungu n’iterambere by’igihugu.
Yagize ati: “Izi nyama zashoboraga gutera ingaruka mbi ku bari kuzirya kubera uburyo zari zipakiwemo. Ubusanzwe hari imodoka zagenewe gutwara inyama zikagera iyo zijya zitangiritse kandi zigatwarwa n’ababifitiye ibyangombwa cyane ko ziba zanapimwe na muganga ubifitiye uburenganzira”.
Yakomeje akangurira abanyarwanda kwirinda kugura inyama nk’izi ziba zapakiwe mu modoka zitabugenewe cyangwa no ku bindi binyabiziga kuko akenshi abazipakiye baba bazijyanye mu buryo bwa magendu zitujuje ubuziranenge hari n’ubwo baba banga gutanga imisoro.
CIP Ndayisaba yavuze ko Polisi buri gihe ihora ikangurira abaturage kwirinda ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko cyane ko butera igihombo ubukora ndetse n’igihugu muri rusange. Yanagiriye inama abacuruzi n’abaguzi kujya bacuruza no kugura ibintu byemewe n’amategeko kandi abasaba kujya batangira amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.
Iteka rya Minisitiri n°013/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye itwarwa n’icuruzwa ry’inyama rigaragaza ko gutwara inyama mbisi zikonjesheje zigenewe kuribwa bigomba gukorwa ku buryo zitagaragarira abahisi n’abagenzi, zigomba kuba zitwikiriye neza kandi zikarindwa izuba, imvura, ibyondo, umukungugu n’amasazi.
Ingingo ya 3 y’iri teka ivuga ko inyama mbisi, zikonjesheje zidapfunyitse zitwarwa mu binyabiziga bipfutse kandi igice izo nyama zitwarwamo kitagira aho gihurira n’umushoferi, aho inyama zitwarwa hakaba hagomba kuba hashashemo ibyuma bikoze muri “zinc” cyangwa ikintu cyose kitagwa umugese.
intyoza.com