Karongi: Umugabo akurikiranweho icyaha cyo gushaka gutanga ruswa
Umugabo witwa Hakizimana Lody w’imyaka 41 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo kugerageza gutanga ruswa ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000Frw).
Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Kane taliki ya 03 Ukwakira 2019 mu masaha y’igicamunsi, afatirwa mu murenge wa Bwishyura mu muhanda wa Karongi- Nyamasheke. Yafashwe agerageza guha ruswa umupolisi kugira ngo amurekurire imodoka ye yo mu bwoko bwa Fuso RAB 471X yari ifashwe ipakiye ibicuruzwa bya magendu.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, Chief Inspector Police (CIP) Julien Nkurikiyinka yavuze ko iyi modoka yafatiwe mu murenge wa Bwishyura n’abapolisi bari mu kazi kabo mu muhanda.
Yagize ati:“Abapolisi bahagaritse imodoka nk’uko bisanzwe yari itwawe na Nteziryimana Lorien w’imyaka 44 bayisatse basanga ipakiye imyenda yacaguwa niko guhita bayifata.”
CIP Nkurikiyinka akomeza avuga ko uyu mushoferi akimara gufatwa yavuze ko imodoka ari iya Hakizimana, uyu Hakizimana akaba yari ari mu y’indi modoka; ubwo nibwo umushoferi we yamubwiraga ko afashwe n’abapolisi araza agerageza kubaha ruswa ya miliyoni (1,000,000Frw) ngo bamurekurire imodoka ye bahita bamufata baramufunga.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi arakangurira abantu kurwanya no kwirinda ruswa na magendu kuko bitemewe n’amategeko kandi bihanirwa.
Yagize ati: “Gucuruza magendu ubwabyo n’icyaha gihanwa n’amategeko kuko magendu isubiza inyuma ubukungu n’iterambere by’igihugu ikanatesha agaciro ibindi bicuruzwa. Iyo rero wongeyeho ikindi cyaha cyo gutanga ruswa muzi n’uburyo imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza serivisi, n’icyaha kiba kiyongereye ku kindi. Niyompamvu dusaba buri wese kubirwanya.”
Itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa rivuga ko igikorwa icyo ari cyo cyose gikorewe mu nzego za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivili, n’imiryango mpuzamahanga ikorera cyangwa ishaka gukorera mu Rwanda, kigamije gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke mu buryo bunyuranyije n’amategeko hagamijwe kwigwizaho umutungo udashobora gusobanura inkomoko yawo cyagwa gukora ishimishamubiri kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu. Ruswa igaragarira muri kimwe mu bikorwa bikurikira
Ingingo ya 4 y’iryo tegeko ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Amasezerano ahuza ibihugu byo mu muryango w’Iburasirazuba bwa Afuriki (EAC) by’umwihariko mu ngingo y’199 ivuga ko iyo umuntu ufashwe atwaye ikinyabiziga gitwaye ibicuruzwa bya magendu acibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (5000US$) mu gihe ikinyabiziga gitezwa cyamunara.
intyoza.com