DIGP Marizamunda yitabiriye inama y’ubufatanye bwa Polisi zo ku mugabane w’Afurika
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda ari mu gihugu cya Algeria aho yitabiriye inama rusange ya Gatatu y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ku mikoranire ya Polisi zo kuri uyu mugabane wa Afurika (AFRIPOL).
Iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Ukwakira, itangizwa ku mugaragaro na Minisitiri w’umutekano ndetse n’ubutegetsi muri iki gihugu cya Algeria, Dahamoun Mohamed.
Iyi nama yanitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Polisi mpuzamahanga(INTERPOL) Dr. Jorgen Stock, yitabiriwe kandi na komiseri mu muryango w’ubumwe bw’Afurika ushinzwe amahoro n’umutekano, Smail Chergui, abayobozi bakuru ba Polisi zo ku mugabane w’Afurika ndetse n’abayobozi baje bahagarariye imiryango mpuzamahanga ya Polisi n’abandi bashyitsi batandukanye.
Mu ijambo ritangiza iyi nama, Minisitiri Dahamoun Mohamed yavuze ko uburyo bw’imikoranire ya Polisi zo muri Afurika buzatanga umusaruro ku gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano cyane cyane ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’iterabwoba. Minisitiri yavuze ko byose bizagerwaho biturutse ku gukorera ku ntego n’umuhate muri Polisi zo muri Afurika.
Yagize ati: “Ibizagerwaho byose n’uyu muryango mu gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano ndetse n’ibyaha byambukiranya imipaka ndetse n’iterabwoba bizaturuka ku gukorera ku ntego n’umuhate wa Polisi zacu ku mugabane wa Afurika.”
Iyi nama rusange ya Gatatu y’umuryango uhuza Polisi zo ku mugabane wa Afurika (AFRIPOL) ni uburyo bwiza ku bayobozi ba Polisi zo kuri uyu mugabane mu kurebera hamwe uko barushaho guteza imbere uyu muryango no kungurana ibitekerezo n’ubunararibonye mu kurwanya amayeri yose akoreshwa mu byaha ndenga mipaka.
By’umwihariko muri iyi minsi ibiri iyi nama izamara bazaganira ku miterere y’ibyaha n’uko bihagaze k’umugabane wa Afurika, barebere hamwe imbogamizi n’uko bafatanya gushaka ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe cyane byambukiranya imipaka harimo ibyaha by’iterabwoba.
Umuryango wa AFRIPOL washinzwe ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU), ukaba ari umuryango wigenga ugamije ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango mu muryango w’ubumwe bwa Afrurika. Intego nyamukuru za AFRIPOL ni ugushyiraho uburyo bw’imikoranire hagati ya Polisi zigize uyu muryango.
Kuva uyu muryango washingwa mu mwaka w’ 2000, Polisi y’u Rwanda yitabiriye kujya muri uyu muryango ndetse inajya mu miryango ya Polisi zo mu karere n’indi miryango ihuza polisi mpuzamahanga nka Interpol, AFRIPOL, EAPCCO,EASF, RECSA na EAC-NCIP) u Rwanda kandi rwagiye rwohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro.
Kuri ubu u Rwanda rufite abapolisi barenga 1000 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye aho barimo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Polisi y’u Rwanda kandi yasinye amasezerano agera kuri 30 y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’ ikindi gihugu ndetse n’andi masezerano agera ku 10 ihuriramo n’ibihugu bitandukanye binyuze mu miryango ihuza Polisi z’ibyo bihugu.
intyoza.com