Nyaruguru: Umugabo yafashwe amaze kubaga inyamanswa 2 yiciye muri Pariki ya Nyungwe
Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashwe kuri iki cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi. Uyu mugabo avuga ko yari asanzwe ajya kuzitega akazica ari kumwe na mugenzi we witwa Nzaramyimana Bosco. Bombi ni abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (SP) Boniface Kagenza avuga ko kugira ngo uyu Nzamwita afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe kurinda parike ya Nyungwe, bakaba baramufashe mu gitondo cyo ku cyumweru avuye kwica izo nyamanswa.
Yagize ati:”Ubundi uriya mugabo ngo yari yaraye ateze imitego muri pariki noneho ziriya nyamanswa zifatirwamo araza azisangamo arazibaga. Abashinzwe kurinda ishyamba rya Nyungwe bamufashe ari mu gitondo asohoka mu ishyamba”.
Uriya mugabo wafatanywe inyama za ziriya nyamaswa aremera icyaha yakoze akavuga ko yari inshuro ya kabiri ajya kwica inyamaswa, akavuga ko ubundi yajyaga ajyanayo n’umuturanyi we witwa Nzaramyimana Bosco. Nzamwita akomeza avuga ko iyo bamaraga kuzica inyama zazo bazijyanaga mu rugo bakazisangira n’abaturanyi babo.
SP Kagenza arakangurira abanyarwanda cyane cyane abaturiye Parike ya Nyungwe kwirinda kwica inyamanswa zo muri pariki kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Yakomeje agaragaza ingaruka bashobora guhura nazo harimo kuba barasirwa mu ishyamba bikekwa ko ari abagizi ba nabi ndetse no kuba bakwandura indwara ziba mu nyamanswa.
Yagize ati:”Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya guhiga muri Nyungwe ndetse no mu yandi mashyamba. Bariya bantu bashobora kurasirwayo bakeka ko ari abagizi ba nabi, ziriya nyamanswa bajya kurya zishobora kwanduza abaturage indwara zitandukanye, byongeye kandi igikorwa cyo guhiga inyamanswa muri pariki z’igihugu n’icyaha gihanirwa n’amategeko, turasaba abaturage kubyirinda.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru yakomeje akangurira abaturage cyane cyane abaturiye Parike ya Nyungwe kujya bihutira gutanga amakuru ku bantu bose bakekaho kujya muri Pariki guhiga inyamanswa zaho.
Ati:”Icyo dusaba abaturage n’ubufatanye mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe nk’uko basanzwe babigenza. Turanabasaba kandi kwirinda kurya inyama zose babonye batizeye ko zapimwe cyane ko ziriya nyamwanswa zo mwishyamba akenshi ziba zifite za Virusi zakwanduza abantu uburwayi.
Nzamwita innocent yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo ubushinjacyaha bumukorere dosiye.
Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
intyoza.com