Bugesera: Zimwe mu nzu zubakiwe abimuwe ahubakwa ikibuga cy’indege zatangiye guhirima
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kingaju, Akagari ka Musovu, Umurenge wa Juru, bimuwe aharimo kubakwa ikibuga cy’indege cya Bugesera bagatuzwa mu nzu bubakiwe bashinja abapatanye kububakira ko bariye Sima bakabubakira ibidakomeye none zimwe mu nzu zikaba zaratangiye kwiyasa no guhirima. Ubuyobozi bw’Umurenge bwo siko bubibona, ahubwo ngo bazifata nabi.
Bamwe mu miryango 62 bahisemo kubakirwa inzu bagatuzwa mu Mudugudu umwe mu Kagari ka Musovu, babwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko abapatanye kubaka inzu zabo bakoresheje sima nkeya ndetse iri hafi ya ntayo mu kububakira ( ibyitwa kurya sima), none bamwe inzu zimaze igihe zariyashije hari n’izatangiye kugwa.
Muganura Jean Bosco, umwe mu baturage batujwe bimuwe aharimo kubakwa ikibuga cy’Indege avuga ko bagishyirwa muri izi nzu babonaga ari nziza, ariko uko iminsi ihita bakabona ibyitwa ko ari umucanga na Sima byakoreshejwe mu kububakira bitaravanzwe ku kigero gikwiye. Avuga ko wagira ngo ni umucanga utagira Sima bubakishije.
Ati “ Urebye tukijyamo twabonaga amazu ari meza ariko uko iminsi ishira tukabona biragenda bivugunka, byiyasagura. Mbere uroye ni amasima batashyizemo, ni umucanga gusa ni nacyo gituma bimwe bihirima ahandi zariyasaguye”.
Nyirahategekimana Bonifilida, afite inzu yahawe yiyasaguye akavuga ko bimuteye impungenge kubona bubakirwa inzu mu gihe gusa cy’imyaka ine bataranazegurirwa zikaba zaratangiye gusenguka. Ikibazo agishyira kubapatanye kuzubaka aho abashinja kubaka nta Sima.
Ati “ Ikibazo cy’aya mazu rwose twaje tuyishimiye, bari banadutekerereje neza, umubyeyi ( Perezida Kagame) twari twamushimye ahubwo ikibazo twagize ni abapatanye aya mazu. Rwose nta Sima badushyiriyemo, kuko amazu menshi yagiye amanyagurika n’ataragera hasi mu minsi mike azaba yarageze hasi”. Kimwe na bagenzi be, basaba ubufasha ariko kandi bakanasaba ko ababa bakoze ibi babibazwa.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Juru ntabwo bwemeranywa n’aba baturage ku iyangirika ry’izi nzu, buvuga ko ikibazo gishingiye ahanini ku kuba abazihawe bazifata nabi ndetse ngo hakaba na zimwe usanga abazihawe batazibamo.
Rurangirwa Fred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru yemeza ko aba baturage inzu bubakiwe ari nziza kandi zikomeye. Zubatswe mu buryo imwe ituramo imiryango ibiri ( two in one ) aho buri imwe ifite agaciro ka Miliyoni cumi n’imwe n’ibihumbi magana inani na mirongo itatatu na bitatu n’amafaranga magana inani mirongo itatu n’atanu ( 11, 803, 835Frws) y’u Rwanda.
Gitifu Rurangirwa, avuga kandi ko nyuma yo guhabwa inzu, buri muturage wese mu bemeye kubakirwa yahawe Inka, ahabwa ubutaka ahinga ndetse anahabwa ikiraro mu bikumba bibiri byabubakiwe.
Kubakira aba baturage byakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera nyuma yo kuganira n’abari bafite ingurane y’amafaranga ari hasi ya Miliyoni eshanu bakabona ko kuyabaha ntacyo bayabyaza mu kubona aho baba. Ababyemeye nibo gusa bubakiwe abandi babyanze barayahabwa bajya kwirwanaho hirya no hino.
Munyaneza Theogene / intyoza.com