Karongi: Polisi n’umufatanyabikorwa bakoze ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana
Ni kuri uyu wa 9 Ukwakira 2019 mu isoko rya Kibirizi riherereye mu karere ka Karongi mu murenge wa Rubengera, Polisi ifatanyije n’itorero Mashirika bakoze ubukangurambaga mu baturage bwibanze ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryo ntandaro y’irikorerwa abana. Ubukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti:“Twese hamwe dufatanye kurandura ihohoterwa rikorerwa abana n’urubyiruko’’.
Ubu bukangurambaga bwakozwe mu bice bibiri, igice kimwe cyari kigizwe n’ibiganiro byatanzwe n’ Umuyobozi wa Polisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Karongi (DPCEO) Assistant Insptector of Police (AIP) Aimable Rutayisire n’Umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire (GMO) mu karere ka Karongi akaba n’Umuyobozi w’itorero Mashirika muri aka karere ariwe, Udatsikira Héritier ndetse n’umuyobozi w’umurenge wa Rubengera Rukesha Emile.
Ikindi gice cyari kigizwe n’inkinamico yerakana uko ihohoterwa rikorerwa mu miryango n’uburyo bwo kuryirinda batangira amakuru ku gihe ku nzego zishinzwe umutekano.
AIP Rutayisire yavuze ko ihohoterwa rikorerwa mu miryango ariryo ntandaro y’abana bata amashuri abandi bagaterwa inda imburagihe, abandi bagakoreshwa imirimo ivunanye.
Yagize ati: “Iyo mu muryango hahora amakimbirane umugabo arwana n’umugore cyangwa se umwe muri bo ataha akabuza amahoro abo mu rugo bituma abana babura uburere ntibabone ibyangombwa by’ishuri bityo bigatuma barivamo. Nibo duhora tubona hirya no hino bakora imirimo itandukanye kugira ngo babone amafaranga.
Yongeyeho ko aho amakimbirane yageze ntaterambere riharangwa kuko hahora intonganya gusa bigatuma abana bibagiraho ingaruka nyishi, bamwe na bamwe bakajya mu mihanda abandi b’abakobwa bikabaviramo guterwa inda bakiri bato. Yasabye abaturage kwirinda icyo aricyo cyose cyakurura amakimbirane mu miryango.
Ati:”Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abantu kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ingaruka zayo zigera kubantu benshi ndetse n’igihugu, buri wese akwiye kuba ijisho ryamugenzi we hatangirwa amakuru ku gihe”.
Udatsikira Héritier yabwiye abitabiriye ubu bukangurambaga ko itorero Mashalika ryifuje gutanga umusanzu waryo mu gukumira amakimbirane yo mu miryango hifashishijwe inkimamico n’ibiganiro.
Yashimiye kandi Polisi y’u Rwanda uburyo yahagurikiye kurwanya ikibazo cy‘inda ziterwa abangavu, abana bata amashuri kubera amakimbirane yo mu miryango ndetse no kubakoresha imirimo ivunanye. Asaba buri wese guhaguruka agafatanya na Polisi mu gukumira iri hohoterwa.
Bamwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga bishimiye ibi biganiro bahawe biyemeza kuba umusingi wambere wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo kuko ariho haturuka irindi hohoterwa rikorerwa abana aho bamwe bava mu ishuri, gukoreshwa imirimo ivunanye ndetse no guterwa inda zitateguwe ku bangavu.
intyoza.com