Umuhanzi Harmonize ashyigikiwe na Perezida Magufuli ku kwiyamamariza kuba Depite
Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania, yatangaje ko ashyigikiye umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi cyane nka Harmonize ko aziyamamariza kuba intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania umwaka utaha.
Umuhanzi Harmonize, azwi mu ndirmbo zitandukanye zisusurutsa rubanda ndetse zikundwa na benshi mu Batanzaniya no hanze yayo.
Ni umuhanzi utarigeze wikomwa n’ubutegetsi bwa Tanzania ku bihangano bye ugereranije na bagenzi be barimo nka Diamond na Rayvanny aho aba bagiye bashinjwa kuririmba indirimbo zirimo amagambo n’amashusho y’urukozasoni kugeza n’aho bimwe mu bihangano byabo bishyirwa mu kato bakabuzwa kubiririmba mu ruhame.
Ikinyamakuru Mwananchi, kivuga ko Perezida John Pombe Magufuli yatangaje ko yiteguye gushyigikira ukwiyamamaza k’uyu muhanzi Harmonize ubwo yataramiraga abaturage yari yasuye.
Umuhanzi Harmonize, akunzwe bigaragara na Perezida Magufuli ariko kandi bifite imvano kuko usanga mu bihangano bye ashyigikira cyane ubutegetsi bwa Perezida Magufuli, ibikorwa n’iterambere ageza ku Banyatanzaniya. Nta gihe kinini gishize kandi uyu muhanzi aririmbiye perezida Magufuli indirimbo igaragaza ibigwi bye mu bikorwa bitandukanye amaze kugeza ku baturage ba Tanzania, ko akora cyane kandi amaze gukomeza iterambere ry’iki Gihugu.
Munyaneza Theogene / intyoza.com