Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi basoje amasomo
Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira 2019 nibwo abapolisi b’u Rwanda 36 bo mu ishami ricunga umutekano wo mu mazi basoje amahugurwa bari bamazemo amezi abiri biga gukumira no kurwanya ibyaha bikorerwa mu mazi no gutabara abari mu kaga.
Muri aya mahugurwa bahawe k’ubufatanye na Polisi ya Kenya, bize uburyo butandukanye bakoresha boga ndetse banarohora abari mu kaga. Ikindi bize ni ugusaka ubwato igihe bukekwa ko burimo ibintu bitemewe ndetse no kubukora igihe bugize ikibazo.
Komiseri ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) George Rumanzi wasoje aya mahugurwa ku mugaragaro yasabye abayarangije kuzakoresha ubumenyi bakuyemo mu kuzuza inshingano zabo Kandi bakazarushaho no kuyasangiza bagenzi babo bakorana batarayahabwa.
Yagize ati:”Ubu bumenyi mugomba kubugaragariza mu musaruro mutanga mu kazi ka buri munsi kandi muzabusangize bagenzi banyu. Ibyo bizabafasha kunoza akazi kuko muzaba mufite ubumenyi buhagije mwese”.
CP Rumazi yavuze ko amahugurwa ari ingenzi mu kazi ko gucunga umutekano bityo bazakomeza gushakira Abapolisi ubumenyi butandukanye binyuze mu mahugurwa.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi Assistant Commissioner of Police(ACP) Elias Mwesigye yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko azafasha mu kunoza akazi k’abapolisi bo muri iri shami.
ACP Mwesigye yagize ati:”Abapolisi bahabwa amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kububakira ubushobozi ku buryo barushaho kunoza ibyo bakora bityo bigatuma n’umusaruro urushaho kwiyongera”. Yakomeje avuga ko aya masomo ari ingenzi cyane mu guhangana n’ibikorwa bibera mu mazi bishobora guhungabanya umutekano.
Ati “Amazi akoreshwa n’abantu b’ingeri zitandukanye rimwe na rimwe harimo abazi koga n’abatabizi, abo bose rero bangomba gucungirwa umutekano ku buryo n’ushatse gukoresha amazi mu buryo butanoze, abashinzwe umutekano bahita bamutahura kuko baba barabihuguriwe”.
Abapolisi 36 basoje amahugurwa y’ibyerekeye umutekano wo mu mazi barimo ab’igitsina gore babiri ndetse n’abandi Batandatu bahugurwaga ku rwego rwo guhita bahugura abandi.
intyoza.com