Ingabire Victoire Umuhoza arimo gukurikiranwa ku bitero byahitanye abantu 14 mu Kinigi
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, Jeannot Ruhunga kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019 mu kiganiro cyateguwe na Polisi kikayihuza n’itangazamakuru yavuze ko Ingabire Victoire Umuhoza, arimo gukurikiranwa ku byaha bifitanye isano n’ibitero by’abagizi ba nabi biherutse guhitana abaturage 14 mu Kinigi ho mu karere ka Musanze.
Jeannot Ruhunga, yabwiye itangazamakuru ko Ingabire Victoire Umuhoza arimo gukurikiranwa n’ubugenzacyaha-RIB ku ruhare rwe mu byaha akekwaho ku bitero by’abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo mu minsi ishize bakica abaturage 14 mu Kinigi.
Avuga kuri Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’ishyaka FDU ritaremerwa mu Rwanda ku kuba yaba afite uruhare mu bitero byishe abantu mu kinigi, yagize ati ” Kubigendanye n’ibya Kinigi, Nibyo! arimo gukurikiranwa, ngira ngo n’ubu ng’ubu arimo kubazwa, n’uyu munsi yitabye( hari ejo kuwa Kane tariki 24 ukwakira 2019).
Akomeza ati ” Iperereza ririho rirakorwa, rirakomeza. Ntabwo amategeko anyemerera kuvuga ibyo turiho tumukurikiranaho mu details ( muri rusange), iperereza rikorwa mu ibanga ariko arimo kubazwa kubigendanye na biriya bitero”.
Col Ruhunga, akomeza avuga ko ikindi gifatika ( gituma akurikiranwa) ari uko biriya bitero bikorwa n’imitwe yibumbiye mu kiswe P5 aho ishyaka rya FDU rya Ingabire Victoire Umuhoza naryo ribarizwa.
Kuba Ingabire Victoire Umuhoza arimo gukirikiranwa n’ubugenzacyaha bw’u Rwanda-RIB ku ruhare akekwaho mu bitero byo mu Kinigi, Umuyobozi mukuru wa RIB Ruhunga, avuga ko bifite impamvu ifatika, ko kandi ibizava mu iperereza bizamenyekana ari uko bigeze mu rukiko ni biba bigaragaye ko bigomba kurushyikirizwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com