Musanze: Abapolisi basoje amasomo abategurira kujya mu butumwa bw’amahoro
Abapolisi b’u Rwanda 25 bitegura kujya mu butumwa bwihariye bw’umuryango w’abibumbye, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 basoje amahugurwa yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya gisirikare giherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze. Ni amahugurwa yatangiye tariki ya 21 Ukwakira 2019.
Aya mahugurwa yateguwe n’ikigo cy’amahugurwa cya Gisirikare “Rwanda Peace Academy (RPA)” k’ubufatanye n’ikigo cy’umuryango w’abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi(UNITAR).
Aya masomo yari agamije gutegura abapolisi mu buryo bwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bihagije bizabafasha igihe bazaba boherejwe mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.
Mu ijambo rya Maj. Marcel Mbabazi asoza ku mugaragaro aya mahugurwa yavuze ko aya masomo yari agamije gutegura neza abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’Africa, aho bazaba bagiye mu nshingano zo kubungabunga amahoro.
Yagize ati: “Aya masomo yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kandi yanabongereye ubushobozi bwo gutegura no gutanga umusanzu wo kugenzura no gufasha abapolisi bo mu bihugu bazaba boherejwemo. Mfite icyizere ko ubumenyi mukuye hano buzabashoboza gushyira mu bikorwa inshingano muzaba murimo aho muzoherezwa hose”.
Maj. Mbabazi yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku mbaraga bakoresha mu guhugura abapolisi anashima ikinyabupfura cyaranze abapolisi bitabiriye aya masomo yasojwe, anabasaba kuzakoresha neza ubumenyi bahawe.
Chief Inspector of Police (CIP) Maurice Kayigana wavuze mu izina rya bagenzi be bahuguwe yashimiye ubuyobozi bw’ikigo RPA ku masomo y’ingirakamaro babahaye.
Yagize ati: “Mu gihe cy’ibyumweri bitatu twari tumaze hano twishimiye amasomo twahawe y’uburyo abakozi b’umuryango w’abibumbye bagomba gukora. Aya masomo ni ingenzi kandi azadufasha kuzuza neza inshingano zacu za buri munsi”.
Inspector of Police (IP) Nsengiyumva Fred, umwe mubahuguwe yavuze ko yashoboye kumenya umuryango w’abibumbye icyo aricyo, amahame yawo, indangagaciro zawo n’uko umuryango w’abibimbye ukora muri rusange.
Yagize ati: “Twize ibintu bishya byinshi, uko umuryango w’abibumbye ukora, twize gukora kinyamwuga, muri rusange amasomo dukuye hano ntabwo azadufasha gusa mu butumwa bw’unuryango w’abibumbye ahubwo azanadufasha mu kazi kacu ka buri munsi hano mu gihugu”.
Inspector of Police (IP) Murerwa Marie Chantal nawe wari mubahuguwe yavuze ko yize uko yakwitwara igihe azaba ari mu bihugu bifite umuco utandukanye n’uwo mu gihugu cye n’uko yafasha abantu bafite ibibazo bitandukanye. IP Murerwa avuga ko yarushijeho kwihugura ku bijyanye n’ubwirinzi, gutwara ibinyabiziga, gukemura amakimbirane ndetse n’ubujyanama.
intyoza.com