Kigali: Gahunda ya “Gerayo Amahoro” yakomereje mu bamotari 15,000
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019 ubu bukangurambaga bwakomereje mu bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri Moto (Abamotari) bakorera mu mujyi wa Kigali. Ni ubukangurambaga bwatangiriye muri sitade ya Kigali i Nyambirambo iherereye mu karere ka Nyarugenge, ahari hateraniye abamotari bagera ku bihumbi 15 (15,000).
Ubu bukangurambaga ntabwo bwabereye mu mujyi wa Kigali gusa kuko hirya no hino mu gihugu naho bwahabereye. Abamotari bakanguriwe kwirinda gutwara ibinyabiziga barangariye kuri telefoni ndetse no kwirinda andi makosa yose abera mu muhanda.
Umuyobozi w’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO), Ngarambe Daniel, yashimye uburyo Polisi idahwema kuzirikana abamotari ibaha amahugurwa abongerera ubumenyi mu kwirinda icyo aricyo cyose cyabateza impanuka zo mu muhanda.
Yavuze ko mu rwego rwo gushimangira gahunda ya Gerayo Amahoro mu bamotari, bakarushaho gucengerwa nayo, bashyizeho amatsinda y’abamotari azajya akebura bagenzi babo kubungabunga umutekano wo mu muhanda (road safety clubs) mu makoperative yabo hirya no hino mu gihugu. Kuri ubu bakaba baratangiranye n’abamotari 400 baturutse mu makoperative 40 akorera mu Mujyi wa Kigali buri koperative ikaba yaratanze abantu 10.
Ngarambe yagize ati:“ Ubu twihaye amezi 3 ko buri mumotari azaba yacengewe na gahunda ya Gerayo Amahoro by’umwihariko yirinda gutwara avugira kuri telefone kimwe n’andi makosa yose yateza impanuka. Mu gihugu hose dufite amakoperative y’abamotari 182. Tugiye gushyiraho amatsinda (Clubs) ya Gerayo Amahoro muri buri koperative, ku buryo buri tsinda rizaba rigizwe n’abanyamuryango batari munsi ya 50, ibi bizatuma buri mumotari mu gihugu agerwaho n’ubutumwa bwa Gerayo Amahoro”.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) Rafiki Mujiji wari umushyitsi mukuru muri iyi nama yagarutse ku makosa akunze gukorwa na bamwe mu bamotari aho batwara za moto bavugira kuri telefone, abatubahiriza amatara ndangacyerekezo, abaca mu nzira z’abanyamaguru, abaca ahatemewe, abajura ndetse n’abakorana nabo bose abasaba kubyirinda no kubicikaho.
Yagize ati: “Abantu n’ubwo baba 20 bakiyemeza gukora ibintu bakabikora neza babera abandi urugero bakaba umusemburo w’impinduka nziza abandi bakabigiraho. Turabasaba rero muri iyi gahunda ya Gerayo Amahoro kwirinda gutwara muvugira kuri telefone n’andi makosa yose akunda kubaranga, ku buryo iki cyumweru cya 27 tugezemo cya Gerayo Amahoro cyarangira buri mumotari asobanukiwe ko gutwara arangariye kuri telefone kizira”.
CP Mujiji yakomeje akangurira aba bamotari kujya baharanira guhesha igihugu isura nziza nk’abantu bahura n’abantu batandukanye.
Ati:“Aho waba uri hose n’icyo waba ukora cyose wahesha isura nziza igihugu, icyo gihe ukaba utanze uruhare rwawe mu kucyubaka. Igihugu cyacu cyakira inama mpuzamahanga nyinshi hari n’izigiye kuba mukwezi gutaha. Abantu benshi muri abo bashyitsi baba bifuza kureba no kumva uko gutwara abantu kuri za moto bigenda. Bityo rero turabasaba kwakira neza ababagana mukabaha serivisi nziza, nimubikora mutyo muzaba mutanze umusanzu wo kubaka igihugu”.
Ndaruhutse Felicien, umumotari umaze imyaka 6 mu mwuga wo gutwara abagenzi kuri Moto mu mujyi wa Kigali, akaba ari umwe mu bahuguwe ku ikubitiro mubazahugura abandi. Yavuze ko we na bagenzi be ibi biganiro ndetse n’amahugurwa bahawe umunsi washije byabafashije gusobanukirwa neza icyo Gerayo Amahoro bivuze, ndetse bakanahugura bagenzi babo batarayisobanukirwa neza.
Mutabazi Emmanuel nawe ni umumotari ukorera mu mujyi wa Kigali, yavuze ko amahugurwa bahawe azamufasha kujya guhugura bagenzi be mu matsinda(Clubs) ububi n’ingaruka zo gutwara ikinyabiziga urangariye kuri telefini ndetse no kwirinda andi makosa akorwa n’abamotari bagenzi be agateza impanuka mu muhanda.
Tariki ya 04 Ugushyingo 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro ukwezi k’ubufatanye na MTN-Rwanda mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Abatwara ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru bose bakangurirwa kwirinda kugenda barangariye kuri telefoni mu rwego rwo kwirinda impanuka zikunze guturuka kuri iyo myifatire. Abanyarwanda kandi bakangurirwa gutanga amakuru igihe cyose babonye umushoferi urenze kuri izo mpanuro.
intyoza.com