Ikiguzi cyose byasaba kubifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda twakizamura-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 ubwo yari mu ngoro y’inteko ishinga amategeko ku Kimihurura yakira indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mu nzego zitandukanye, yahaye ubutumwa uwo ariwe wese waba afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko yibeshya, ko ndetse ikiguzi cyose byasaba ngo arwanywe kizazamurwa.
Umukuru w’Igihugu, mu butumwa yagejeje kubitabiriye uyu muhango n’abandi bose bamukurikiranye hirya no hino, yavuze ko ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho babikesha umutekano bagezeho bibahenze ku buryo ubu ntawakwemererwa kuwuhungabanya.
Perezida Kagame, yaburiye uwo ariwe wese wihisha inyuma y’ibibazo bya Politiki akumva ko yahungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwada ko icyaba cyiza ari uko yakwisubiraho hakiri kare kuko ahandiho ngo uzabigerageza azabibazwa ku kiguzi icyo aricyo cyose byasaba.
Akomeza avuga ko ikiguzi icyo aricyo cyose byasaba kubifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda kizazamurwa, ko haba mu rwego rw’ubushobozi bizakorwa ariko abanyarwanda bakizera ko icyo bisaba cyose bagifite bityo bagakomeza intambwe igana ku iterambere bifuza. Ati ” Ikiguzi cyose byasaba kubifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda twakizamura”.
Umukuru w’Igihugu, yanaburiye bamwe mubantu bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakaza kurekurwa, harimo n’abahawe imbabazi bakaba bari hanze ko nibakomeza iyo mikino bazashyirwa aho bakwiye kuba bari.
Abayobozi batandukanye barahiye harimo abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abayobozi bakuru mu gisirikare bashinzwe imirimo itandukanye. Aba bose basabwe n’Umukuru w’Igihugu kunoza imikorere n’imicungire y’ibyo bashinzwe, abibutsa cyane kuzirikana ko inyungu zabo nk’abayobozi ziza inyuma y’iz’abaturage.
Munyaneza Theogene / intyoza.com