Nyarugenge: Umusore yafatanwe udupfunyika 5000 tw’urumogi
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit) mu mpera z’iki cyumweru dusoza ryafashe umusore witwa Tuyambaze Eugene afite udupfunyika tw’urumogi ibihumbi bitanu (5000) yagendaga acuruza mu baturage. Yafatiwe mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police(CIP) Umutesi Marie Gorette avuga ko kugira ngo uriya musore afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Ygize ati: ”Uriya musore yafatanwe urumogi mu nzu yabagamo, ni nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yari ifite amakuru ko uyu musore akura urumogi mu karere ka Rubavu akaruzana i Kigali akarubika mu nzu yabagamo mbere yo kurukwirakwiza mu bakiriya be”.
Yakomeje avuga ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye kireba inzego zose ndetse n’abaturage, yaboneyeho gushimira abaturage bamaze kumva ububi bwabyo n’ingaruka zabyo bakaba borohereza inzego z’umutekano mu gutahura abakoresha ibiyobyabwenge bagashyikirizwa ubutabera.
CIP Umutesi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu rwego rwo guhashya abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ikoreshwa ryabyo.
Ati: “Abakora ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge kubahashya bisaba imbaraga zikomatanyije haba inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, buri muntu ikibazo akakigira icye. Turasaba abantu bose gutanga amakuru ku muntu wese bazi ukora ubwo bucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyangwa arunywa”.
Tuyambaze yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo akurikiranwe mu butabera.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi.
intyoza.com