Perezida Kagame yakuriye inzira ku murima abibwiraga ko gusenyera abari mu manegeka byahagarara
Atangiza ku mugaragaro inama y’Igihugu y’umushyikirano ya 17 kuri uyu wa 19 Ukuboza 2019, Perezida Paul Kagame yavuze ko abasenyerwa baba abakurwa mu manegeka n’abakurwa aho bashobora kwibasirwa n’ibiza bitagomba guhagarara ndetse avuga ko abirirwa basakuza bavuga ko bikwiye guhagarara bategereza igihe cyabo cyo kuyobora, bakazakora ibyo bashaka.
Inkubiri yo gusenyera abaturage bari mu manegeka n’abandi bari mu bice bigaragara ko byakwibasirwa n’ibiza mu mujyi wa Kigali, imaze iminsi ivugisha benshi ndetse bamwe basaba ko birimo gukorwa mu buryo budakwiye, ko bityo bikwiye guhagarara bikigwa neza. Ibi Perezida Kagame yabiteye utwatsi avuga ko ibikorwa biri mu nyungu z’ubuzima bw’abanyarwanda.
Perezida Kagame, yavuze ko nubwo hari amakosa yakozwe, byaba ku bayobozi batumye abantu batura aho badakwiye kuba batuye, byaba n’abaturage batuye ahadakwiye nko mu bishanga, bakwiye kuhimurwa bagashyirwa aho bakwiye kuba batura.
Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yavuze ko abirirwa basakuza bavuga ko ibirimo gukorwa byahagarara, bakwiye guceceka cyangwa se bagategereza igihe nabo bazaba bahawe kuyobora bagakora ibintu uko babyumva, niba abanyarwanda bazaba babibahaye ngo babayobore.
Perezida Kagame, avuze ibi asa nk’ukurira inzira ku murima uwo ariwe wese wibwiraga ko iri senywa ry’amazu bivugwa ko ari mu bishanga no mu manegeka rikwiye guhagarara rikabanza kunozwa. Yakebuye abayobozi barimo n’abaminisitiri bakagombye kba basobanurira abantu impamvu y’ibi bikorwa ariko ugasanga ntacyo bakora.
Bamwe mubagiye bagaragaza ko ibi bikorwa byo gusenyera abaturage bidakorwa mu mucyo harimo imiryango itandukanye ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu, abari mu mashyaka atandukanye nka The Democratic Green Party of Rwanda( Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda) n’abandi batandukanye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com