Kamonyi/Rukoma: Umurambo w’umuturage wasanzwe mu biro by’Akagari
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu Tariki 20 ukuboza 2019 hagati y’ i saa sita n’i saa munani mu Kagari ka Gishyeshye ho mu Murenge wa Rukoma umuturage ukekwaho ubujura yafashwe n’abari ku irondo hamwe n’inkeragutabara. biravugwa ko yaba yakubiswe bikomeye bikamuviramo urupfu aho yaje kujyanwa rwihishwa mu biro by’Akagari abahageze muri iki gitondo bagasanga uwari muzima yapfuye.
Amakuru azindutse agera ku intyoza.com ndetse akemezwa n’ubuyobozi bw’Akagari ka Gishyeshye ni avuga ko umuturage witwa Muhoza Evalisiti w’imyaka 30 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Gishyeshye yasanzwe mu biro by’aka Kagari yapfuye nyuma y’uko yari yakubiswe nijoro n’abamukuye mu rugo rw’umuturage aho bamukekagaho ubujura.
Ibyishaka Rosine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye yabwiye intyoza.com ko uyu muturage yasanzwe mu nsi y’igitanda cy’umukecuru, bagakeka ko yari agiye kwiba. Bahuruje haza abanyerondo n’inkeragutabara baramutwara, arakubitwa nyuma bamushyira mu biro by’Akagari aho muri iki gitondo basanze uwari muzima yapfuye.
Ati” Nyine ni umuntu ngo wari wagiye kwiba ahantu, noneho baratabara bari kumwe n’Inkeragutabara, Inkeragutabara nyine ishobora kuba yamukubise, twebwe tuje tuvuye ku kazi ( kuri Terrain) mu mudugudu tugeze ku Kagari kuko yari yabwiye umu cleaner( Ukora amasuku) kuko atuye hafi y’Akagari ngo amwoherereze urufunguzo ngo acane amatara, tugeze ku kagari neza uwo w’isuku aratubwira ngo mu Kagari harimo umuntu, ngo kandi ngo ndikubona ameze nabi, twari turi kumwe na DASSO, dufunguye rero dusanga nyine ni uko bimeze (yapfuye)”.
Gitifu Ibyishaka, avuga ko ibi byabaye nijoro, ko ndetse muri Raporo yatanzwe y’ijoro bari bazi ko bwakeye amahoro. Ati “ Urumva byabaye nijoro, ariko nta makuru twari dufite twe ntabyo twari tuzi na raporo yatanzwe twari tuziko bucyeye amahoro”. Akomeza avuga ko ubwo batabazaga, abaraye irondo n’iyo nkeragutabara aribo batabaye.
Gitifu, avuga ko iyi nkeragutabara ubwo yakaga urufunguzo umukozi ushinzwe isuku mu Kagari itigeze imubwira icyo igiye kurukoresha uretse gusa ngo gucana amatara. Avuga ko uwafashwe bamuzamukanye bamukura aho yafatiwe, ko byabaye hagati ya saa sita z’ijoro na saa munani.
Kugeza twandika iyi nkuru mu ma saha y’I saa tanu ishyira saa sita Umurambo wari ukiri kubiro by’Akagari ariko hageze inzego z’umutekano zirimo Polisi ndetse n’urwego rw’ubugenzacyaha-RIB nk’uko Gitifu yabibwiye intyoza.com
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ariko Kamonyi harya igira ubuyobozi??? Ubwo Umurenge wa Runda niwo utahiwe kuko Inkeragutabara ziratuzonze cyane, abo bagize abayobozi bazo mutugari two muri Runda ni abari abajura, abasanzwe bacuruza urumogi na za muriture, abasinzi kandi hari Inkeragutabara zinyangamugayo ariko sizo babiha. Muri Runda abakuriye Inkeragutabara bahohotera naba midugudu bikarangirira aho ngo kubera ko ntawabavugaho